• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imyigaragambyo yari yateguwe muri Tanzania ntiyabaye abantu bariruhutsa

Imyigaragambyo yari yateguwe muri Tanzania ntiyabaye abantu bariruhutsa

Editorial 01 Sep 2016 Mu Rwanda

Imyigaragambyo yari yateguwe gukorerwa hose mu gihugu uyu munsi ntabwo yabaye abantu bariruhutsa kuko uko byagaragaraga n’uko iyo ikorwa amaraso yashoboraga kuhamenekera !

Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’ishyaka rikomeye muri opozisiyo, CHADEMA, yariguhuza n’abandi bo muri opozisiyo bibumbiye mucyo bise Umoja wa Kupinga Udikiteta Tanzania (UKUTA), bisobanuye ubumwe bwo kurwanya ubudikiteta muri Tanzania.

Abo bagize UKUTA bavuga yuko Perezida John Pombe Magufuli ategekesha igitugu, bakaba bari barateguye iyo myigaragambyo kwamagana icyo bise ubudikiteta bwe !

Muri Tanzania abashaka gukora imyigaragambyo bagomba kubanza kubyemererwa na Polisi, ikaba yari yarabangiye gukora iyo myigaragambyo yari iteganyijwe gukorwa uyu munsi ariko abo bo muri UKUTA kugeza ejo nimugoroba bavugaga yuko byanze bikunze iyo myigaragabyo igomba gukorwa.

Mu mugoroba wa joro nibwo CHADEMA yasohoye itangazo yuko ya myigaragambyo itakibaye ngo kubera yuko basabwe cyane n’abayobozi b’amadini atandukanye ngo bayisubike !

Niba koko ifutwa ry’iyo myigaragambyo ryaraturutse ku busabe bw’abayobozi b’amadini cyangwa byarabaye gutinya kw’abo bayobozi ba CHADEMA bari bayiteguye byatumye abantu benshi biruhutsa kuko babonaga yuko iyo iza kuba nta kuntu amaraso atari kuhamamekera.

Ubuyobozi bwa Polisi, hafi mu ntara zose, bwari bwatangaje yuko abazitabira iyo myigaragambyo bazahura n’akaga gakomeye. Abayobozi wa Polisi we muri Dar es Salaam na Morogoro bari baraye batangaje ku mugaragaro yuko abazitabira iyo myigaragambyo Polisi izabakubita by’intangarugero.

Kandi koko iyo iyo myigaragabyo iba polisi yari gukubita nta mbabazi abarikuba bayitabiriye, nk’inzira babonye yo kwihimura ku bagize iyo UKUTA. Mu cyumweru gishize hari abapolisi bane bishwe n’abantu bataramenyekana ariko bikaba byaritiriwe UKUTA. Iyo iyo UKUTA rero izagukora iyo myigaragambyo yari kuba ihaye icyuho polisi cyo kuyikubita koko !

-3929.jpg

CHADEMA

-3928.jpg


Kayumba Casmiry

2016-09-01
Editorial

IZINDI NKURU

EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze

EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze

Editorial 09 Aug 2016
Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 25 Aug 2017
Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Editorial 06 Apr 2018
Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje

Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje

Editorial 04 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 05 Jul 2018
Muri Angola Perezida Dos Santos agiye kurekura ubutegetsi ariko ataburekuye
Mu Rwanda

Muri Angola Perezida Dos Santos agiye kurekura ubutegetsi ariko ataburekuye

Editorial 17 Apr 2017
Impinduka mu birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura, Yemi Alade na Angelique Kidjo ntibakije hazaza Sauti Sol na Zao Zoba
SHOWBIZ

Impinduka mu birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura, Yemi Alade na Angelique Kidjo ntibakije hazaza Sauti Sol na Zao Zoba

Editorial 26 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru