Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano n’abayobozi bazo bo mu bihugu byo muri aka karere bagize Umuryango w’ubufatanye mu kurwanya ibyaha (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization – EAPCO) ejo basuye abapolisi baturuka mu bihugu bikagize bari mu myitozo ibera Camp Kigali yo ku rwego rwo hejuru ku kurwanya no gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.
Abo ba Minisitiri n’abayobozi ba Polisi bari i Kigali mu Nama Rusange ya 18 y’Abayobozi ba Polisi zo muri aka karere (EAPCO) ifite Insanganyamatsiko igira iti:”Guteza imbere ubufatanye no kunoza imikoranire mu kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.”
Nk’uko Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, akaba n’Umuhuzabikorwa w’iyo myitozo yabivuze, icyo gikorwa cyari kigamije kubereka ishusho nyayo y’imyitozo n’imigendekere yayo.
Yagize ati:”Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano ndetse n’abayobozi bazo baje kwihera ijisho uko imyitozo imeze kubera ko iri mu bikorwa bimirije imbere. Kugira ngo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga birwanywe birasaba ubufatanye , imikoranire myiza no guhanahana amakuru ku gihe hagati y’inzego bireba.”
Mu byaranze iyo myitozo yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) harimo gushyira mu bikorwa ubumenyi ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.
Iyo myitozo yibanze ku gukusanya no gusesengura ibimenyetso by’ibyaha, kubika amakuru , kuyahanahana, gufata abacyekwa gukora ibyaha, gukoresha itumanaho rya Polisi Mpuzamahanga (I-24/7), no gukora iperereza ku icuruzwa ry’abantu.
Abayitabiriye bakoze umwitozo- shusho aho umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko utishoboye yajyanywe mu mahanga n’agatsiko k’abacuruza abantu bamubeshya ko bazamushakirayo imirimo.
Avuga kuri uwo mwitozo, CP Namuhoranye yagize ati: “Uburyo abagenzacyaha bakoresheje mu kugenza iki cyaha harimo kureba niba hari ubutumwa uwo mukobwa yohererezanyije kuri telefone cyangwa kuri murandasi n’abamujyanye, uko byagenze (niba byarabayeho), uko byatangiye, aho bamujyanye.. muri make bagerageje uburyo bwose bushoboka kugira ngo babone amakuru yose ajyanye n’uko icyo cyaha cyakozwe kugeza bamenye aho uwo mukobwa aherereye , baramugarura ndetse bafata abamujyanye.”
Yakomeje agira ati:”Uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere ni ko abantu baryifashisha mu gukora ibyaha bitandukanye. Iyi myitozo itanga ishusho y’imikoranire ikwiriye hagati y’ibihugu ndetse na Polisi zabyo aho bisabwa guhanahana amakuru kugira ngo ibyaha ndenga mipaka birusheho kurwanywa.”
CP Namuhoranye yagize kandi ati:” Ndizera ndashidikanya ko ku musozo w’iyi myitozo tuzasanga ko ubufatanye atari amahitamo ahubwo ko ari ngombwa kugira ngo ibyaha ndenga mipaka bibashe gutahurwa, kugenzwa, kumenya ababikoze, aho baherereye, kubafata no kubohereza mu bihugu bibashakisha kugira ngo bagezwe imbere y’inkiko.”
Mathew Simon, ukorera ku cyicaro cya Polisi Mpuzamahanga i Singapore, akaba n’umwe mu bagenzuzi b’iyo myitozo yavuze ko icuruzwa ry’abantu ari kimwe mu byaha bihangayikishije ibihugu n’isi muri rusange aho abibasirwa ari abafite imibereho itari myiza.”
Yagize ati:”Mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga harimo iby’inzaduka nk’ubwicanyi bw’uburyo butandukanye, gufata ku ngufu n’ubwabuzi bushukana bw’amafaranga hakoreshejwe telefone nka kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukora ibyo byaha ku buryo bisaba ubufatanye mu kubirwanya no kubikumira.”
Iyi myitozo ibera mu Rwanda ibaye ku nshuro ya kane. Yitabiriwe n’abagera ku 100 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika .
Ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha no gusangira ubunararibonye binyuze mu mahugurwa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere.
RNP