• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 05 Sep 2016 Mu Mahanga

Habyarimana Severin afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama mu karere ka Kicukiro azira kugerageza guha umupolisi wari ku kazi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 3400 kugira ngo amurekure ubwo yafatwaga acyekwaho kwambura igitsina gore amasakoshi, telefone ngendanwa, n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Habyarimana yagerageje gutanga iyo ruswa nyuma y’aho we n’abandi batatu bafatiwe mu kagari ka Nyarurama, ho mu murenge wa Kigarama bacyekwaho gukora icyo cyaha.

Abo batatu bafunganywe na we ni Habimana François, Murengerantwari Jean Baptiste na Habyarimana Juma.

SP Hitayezu yagize ati:”Habyarimana amaze gufatanwa na bagenzi be yageretse icyaha ku kindi agerageza gutanga ruswa kugira ngo arekurwe ariko ntibyamuhira.Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera ikibi mu kindi.”

Avuga ku bubi bwa ruswa, SP Hitatezu yagize ati:”Aho iri serivisi ihinduka igicuruzwa kandi ubusanzwe kuyihabwa ari uburenganzira. Buri wese arasabwa kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru ku gihe y’abayaka, abayakira n’abayitanga kubera ko bimunga ubukungu.”

Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, akaba ari yo mpamvu yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatseguha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

RNP

2016-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Ubwanditsi 06 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Wayde van Niekerk yesheje umuhigo i Rio
IMIKINO

Wayde van Niekerk yesheje umuhigo i Rio

Ubwanditsi 15 Aug 2016
Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021
Amakuru

Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Ubwanditsi 20 Mar 2021
CHAN 2016: Nigeria yanyagiye Niger
IMIKINO

CHAN 2016: Nigeria yanyagiye Niger

Ubwanditsi 19 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru