Uko imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ivuka, hanze y’Igihu ni nako ipfa nk’inopfu. Kuwa gatandatu taliki ya 21 z’ukwa gatanu i Montreal, habaye manifestation yateguwe n’agatsiko k’abanyarwanda barwanya ubutegetsi kiyise Amahoriwacu.
Amahoriwacu yashinzwe na Freddy Usabuwera wigeze kuba umunyamakuru mu kitwaga Orinfor na Rene Mugenzi, ari nabo ba nyiri ikinyamakuru Rugali.com.
Rene Mugenzi n’ umunyarwanda wavuye mu Rwanda mu 1997, ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ndetse akaba asanzwe atazwi muri politiki y’u Rwanda.
Freddy Usabuwera
Mugutegura iyo myigaragambyo ikaba yakurikiwe na conference yabereye mu mujyi wa Montreal, iyo myigaragambyo rero ikaba ititabiriwe na busa nkuko ababiteguye babyifuzaga.
Mu banyarwanda n’aba Congomani n’abarundi bose hamwe bari batanu. Byabaye ngombwa ko police ihagarika manifestation yabo kuko bababwiye ko biteye isoni guhuruza police y’umujyi kuri manifestation y’abantu batanu.
Rene Mugenzi
Peter Mutabaruka
Biratangaje cyane kubona ingufu zashyizwe n’ako gatsiko kiyise Amahoriwacu mu kwamamaza itangira ku mugaragaro ry’ibikorwa byabo. Babinyujije muri social media zose ku buryo umuntu yari gukeka ko ari abantu serieux.
Kugeza magingo aya Amahoriwacu ntikivugwa kubera ko babuze imfashanyo mu bazungu kuko intego zayo basanze zidashoboka . Icyambere kwari ukurwanya manda ya gatatu ya Perezida Kagame, aba nabo basanze ntampamvu ifatika yo kurwanya Kagame babivamo.
Ikindi cyateye ibibazo ni Rene Mugenzi ugenda uratira bagenzi be ko akomeye ko ngo yafungishije Karenzi Karake, akavugaga ko abo bafatanyije ntacyo bashoboye ko ari n’abaswa. Ayo makimbirane niyo yatumye Amahoriwacu itamara kabiri.
Umwanditsi wacu
katsibwenene
IZO NTERASI ZARATSINZWE MUZIREKE ZIMOKE DUKOMEZE DUTEZE IGIHUGU IMBERE