Amakuru atugezeho nonaha tugitohoza aravuga ko Ambasaderi Eugene gasana wari uhagarariye u Rwanda muri LONI, asigaye akorana na WILLY NYAMITWE . Ikindi nuko hari abantu bakorana byahafi na Leta y’u Rwanda baneka Leta y’u Rwanda amakuru babonye bakayaha Eugene Gasana, ubu Gasana yahise ajya muri RNC. Hari abantu ngo bavugana na Eugene Gasana hafi buri munsi kandi bamwe bakorera Leta y’u Rwanda abandi bakorana nayo byahafi. Nibiba ngombwa turabagezaho amazina yabo bantu.
Amakuru y’ihunga rya Gasana yatangiye guhwihwiswa kuwa mbere tariki ya 15 Kanama 2016 avuga ko Ambasaderi Eugène Richard Gasana yafashe icyemezo cyo guhunga ntasubire mu Rwanda.
Hari abahamya ko ihunga rya Gasana ryaba ryaturutse kuri Mme Teteri uyu akaba ari umufasha wa Gasana Eugene wacitse ku icumu rya Genocide ku Kivugiza mu mujyi wa Kigali ngo akaba ari umuhanga mu guteranya,kugira uburiganya butey’inkeke ndetse no gukunda amafaranga birenze kamere.
Akumva ko bagarutse mu Rwanda bakena ndetse ntibongere guhabwa icyubahiro bari bafite hanze. Uwo mururumba watumye ngo umugabo we yiba bihagije,no kugirana za deals nyinshi mu bacuruzi b’i Kigali,abemerera kubavuganira i bukuru.
Niyo mpamvu mu myaka yari mu mwanya we,yashoboye kugura inzu nyinshi mu Budage,akaba ari naho nyina umubyara abarizwa ubu. Mme Teteri we yaranzwe ngo no kwambura rubanda,abakangisha inzego z’umutekano no kubahimbira ibinyoma ngo batabwe muri yombi.aho kugirango abishyure.
Bamwe mu bagiriwe nabi niyo couple ubu bariruhutsa ko bagiye kugir’agahenge bakongera gutunga utwabo ntawutubaryoza.
Ambasaderi Eugene Gasana
Abantu benshi I Kigali bakomeje kwibaza impamvu Gasana atagaragaye muri Rwanda
Day yabereye i San Francisco ari naho bahera bemeza ihunga rye.
Ni ukubitega amaso.
Cyiza Davidson