• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi

Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi

Ubwanditsi 04 Oct 2016 Mu Mahanga

Senateri Mucyo Jean de Dieu wigeze kuyobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) amaze kwitaba Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016.

Umwe mu nshuti ze watangaje aya makuru yavuze ko Senateri Mucyo yari yagiye ku kazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, akaza kugwa kuri Escaliers ( Amadarage yinjira muri Senat ) ajyanwa ku bitaro byitiriwe umwami Faycal ari naho yaguye.

Senateri Jean De Dieu Mucyo yari muntu ki ?

Senateri Mucyo yavutse kuwa 07 Ukuboza 1961 i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yiga amashuri abanza ahitwa i Save mu 1967, arangiza amashuri yisumbuye mu 1980 ahita abona akazi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990, aza kwiga icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu 2012, aho yarangije mu bijyanye no gukumira Jenoside.

Jean de Dieu Mucyo yinjiye mu gisirikare mu 1994 nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari yarahunganye n’abandi muri Hotel de Milles Collines.

Mu 1995 yahawe gukurira urwego rw’ubugenzacyaha muri Minisiteri y’Ubutabera, mu 1997-1998 agirwa Umucamanza wa gisirikare (Conseil de guerre) ariko izo nshingano akomeza kuzifatanya zombi.

Muri Gashyantare 1999 yagizwe Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu 2003, ari nawo mwaka yavuye mu gisirikare ageze ku ipeti rya Kapiteni.

Kuva mu 2003 kugeza mu 2006, Jean de Dieu Mucyo yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, kuva mu mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kugeza mu 2015.

Kuwa 29 Gicurasi 2015 nibwo Komisiyo y’Amatora yemeje ko Mucyo Jean de Dieu ariwe watorewe kuba senateri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ku majwi 50.3%, icyo gihe akaba yari agiye kuziba icyuho cyari cyasizwe na Senateri Jean Damascene Bizimana wari wamusimbuye muri CNLG.

Imirimo yakoze

1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi

1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO

1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni

1995-1999: Diregiteri muri Minijuste, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare

1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego

2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika

2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside

2008 – 2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Gicurasi 2015- Kuya 3 Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

-4211.jpg

Mucyo J.D ( RIP)

2016-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Rutsiro:Umuyobozi w’Umudugudu yasanzwe mu bwiherero yapfuye yimanitse mu kagozi

Rutsiro:Umuyobozi w’Umudugudu yasanzwe mu bwiherero yapfuye yimanitse mu kagozi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika
HIRYA NO HINO

Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho  kwica  Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko
ITOHOZA

Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho kwica Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul
HIRYA NO HINO

Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

Ubwanditsi 14 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru