Dr Nkiko Nsengimana n’umwe mu bayobozi b’ishyaka MN-Inkubiri rigizwe ahanini n’abitandukanije n’ishyaka FDU-Inkingi rya Madame Victoire Ingabire ufungiye mu Rwanda.
Nkiko aremeza adashidikanya ko FDU-Inkingi yahozemo ari igice cya politiki cy’umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya Congo!
Mu gisa nko gucyocyorana cyabereye ku rubuga mpuzabantu rwitwa DHR (Democracy Human Rights) rw’umunyamategeko Inosenti Twagiramungu, Nkiko Nsengimana abicishe mu nyandiko yagize ati:
“Nta gishya mvuze muri ibi. Uzi impaka zabaye muri FDU mu gihe cya CPR cy’ukwitandukanya na FDRL ya Mudacumura, ukanamenya ko FDU y’ubu ari akana ka RDR kuzuye, ukanongeraho ugucikamo kabiri kwa FDRL mo kabiri mu minsi ishize, ntiwagombye kubaza icyo kibazo. Nta gishya rero.
Umunsi rero wumvise ko FDU Inkingi yavuze ko yemera jenoside yakorewe abatutsi ikozwe n’ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, ukwumva ko abo ba FDRL bo bagumye ku yandi mahame, icyo gihe uzavuge koko ko imwe atari branche politique, indi atari branche militaire y’iya mbere.”
Ibi Dr Nkiko Nsengimana yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bavuganaga nawe ku rubuga DHR abajije Dr Nkiko Nsengimana agira ati:“Iyo mvuga rero, nti ishyaka nka FDU Inkingi n’ingabo zabo za FDLR….”, -Nkiko Nsengimana.
Mme Ingabire Victoire muri gereza
Tubibutseko Mme Ingabire mu byo aregwa n’inkiko z’u Rwanda harimo gushinga umutwe wa gisirikare ugizwe n’abahoze muri FDLR.
FDLR
Nkiko akaba umwe mu bateruzi b’ibibindi bo kwa Rudasingwa Theogene kuko Inkubiri ubu imaze kwifatanya na RNC-Nshya ya Rudasingwa ndetse na Murayi Paulin mu rwego rwo gushaka imbaraga z’ abahutu b’abateruzi b’ibibindi n’amafaranga yo kubatunga cyane ko ubu muri RNC rukinga batanu, ikimenyimenyi n’amafaranga Rujugiro yahaye uwitwa Gatebuke ngo age i San Francisco kwigaragambya yayakubise umufuka, arabihorera.
Nguko uko muri Opposition nyarwanda barimo kwamburana abayoboke b’abateruzi b’ibibindi bamwe bajya muri RNC-Nshya abandi bajya kwa Gen. Kayumba muri RNC -Ishaje.
Ngiyo impamvu Rudasingwa yadukanye iturufu ngo yo kwibuka Abahutu b’interahamwe baguye mu ntambara ya RPF, ntakindi ni amaco y’inda no gushaka kwigarurira impunzi z’Abahutu bahunze ibyaha by’ubwicanyi banze gutahuka.
Umwanditsi wacu