Hon Makuza Bernard, Perezida Sena y’u Rwanda yasobanuye uko urupfu rutunguranye rwa nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu rwagenze nyuma yo kwikubita hasi ku madarage (escalier) y’Ingoro y’Inteko ari kujya ku kazi.
Ati “Yego nibyo Honorable Mucyo amaze kwitaba Imana.Yari aje ku kazi bisanzwe yitwaye mu modoka agera ku Nteko ajya kuri sena, nk’uko bisanzwe arazamuka ajya mu biro bye.
Hanyuma rero agomba kuba yanyereye ku mabaraza noneho yikubita hasi. Abari hafi ye bagerageza kumuramira ariko yamaze kwibarangura hasi. Twahise tumuzana kwa muganga kuri Faisal.”
Makuza yavuze ko abaganga bagerageje ibishoboka ngo baramire ubuzima bwa Mucyo ariko bikanga.
Ati:”Abaganga rero bakoze ibishoboka byose ariko mu by’ukuri twageze hano bisa n’aho byarangiye.Nta gikomere na kimwe rwose, nta na kimwe “
Mucyo ngo nta kindi kibazo yari afite kuko no ku Cyumweru yari ari mu kazi kandi ameze neza.
Makuza yagize ati ” N’ejo yari yiriwe mu kazi mu nama n’abantu bo muri Huye, ataha bisanzwe no kuwa Gatandatu yari yiriwe mu muganda ngirango mu Ruhango umuganda w’ubumwe n’ubwiyunge.”
Senateri Makuza Bernard
Makuza avugana n’ikinyamakuru Makuruki dukesha iyi nkuru yavuze ko abaganga aribo bari butangaze icyo yazize ati:”Abaganga baragitangariza umuryango ubwo natwe turabimenya”
“Mucyo rero mu by’ukuri adusizemo icyuho, kuko ni umubyeyi ariko ni n’umwe mu bitangiye igihugu.Ni umuntu wakoraga akazi n’ubwitange bwinshi cyane kandi agakora ibishoboka byose kugirango umurimo akora utungane.Ni akababaro rero ku gihugu.”