Fred Ochieng ukomoka mu gihugu cya Kenya arembeye mu bitaro nyuma y’ uko umugore we amusutseho amavuta ashyushye arakongoka biturutse ku makimbirane yatewe n’ uko uyu mugore yaganiriye n’ umupasiteri kuri telefoni igendanwa.
Ikinyamakuru buzzkenya dukesha iyi nkuru kivuga umwe mu bantu bo mu muryango yavuze ko uyu mugore yaje kwitaba telefoni ubwo pasiteri yari amuhamagaye birakaza umugabo baranatongana ndetse baranarwana, n’ ubwo ngo nta muntu wamenye ibyo baganiraga.
Fred Ochieng avuga ko umugore we yacunze arimo kureba televiziyo maze amusukaho amavuta ashyushye. Umuvandimwe wa Fred Ochieng, Benson Waganda nawe yavuze ko ubwo yari mu cyumba cye yagiye kumva yumva umuvandimwe ataka cyane agiye kureba asanga umugore yamaze kumutwika.
Benson Waganda nawe yemeza ko icyatumye uyu mugore ahitamo gutwika umugabo we ari uko yari amubajije icyo yavuganaga n’ umupasiteri wari umuhamagaye kuri telefoni, bibaviramo kutumvikana.
Abaganga barimo gukurikiranira hafi uyu mugabo bavuga ko Fred Ochieng yahiye igice cy’ umutwe, ku nda, amaboko, ibibero mu gihe umugore we yahise aburirwa irengero.
Umuyobozi wa polisi muri aka gace kabereyemo aya mahano yavuze ko iperereza rigikomeje kandi bazahamagara n’ uyu mupasiteri ngo atange amakuru.