Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukwakira 2016, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, biteganyijwe ko Perezida Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma n’abahinduriwe imyanya.
Kuwa Kabiri tariki 4 Ukwakira, Umukuru w’Igihugu yahinduye Guverinoma n’abayobozi b’Intara aho hagaragayemo amasura mashya nka Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr.Gashumba Diane wahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri w’Ubuzima.
Abandi bashya binjiye muri Guverinoma harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode; Munyeshyaka Vincent wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wahinduriwe imirimo akagirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri iyo Minisiteri.
Muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasimbuye Rwamukwaya Oliver wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro.
Ku rwego rw’Intara, Munyantwari Alphonse yimuriwe mu ntara y’Uburengerazuba asimbura Mukandasira Caritas, Bosenibamwe Aimé wari Guverineri w’Intara y’Amajyarugu asimburwa na Musabyimana Claude wari Meya w’Akarere ka Musanze; Kazayire Judith, wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asimbuye Odette Uwamariya wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mu Ntara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse yasimbuwe na Mureshyankwano Marie Rose wari umudepite.