Abantu bitabiriye ari benshi imurikamideli rya ‘Collective RW’ Week of Fashion’, ryerekanaga imyambaro igezweho ikorerwa i Kigali mu Rwanda ryabaye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2016, muri Kigali Serena Hotel.
Mu baryitabiriye, bari baje gushyigikira abanyamideli bo mu Rwanda harimo na Madamu Jeannette Kagame, umufasha w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’umukobwa we Ange Kagame.
Uretse kwitabira ibi birori, Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bari baje banambaye imyambaro ya Kinyarwanda, yiganjemo ibitenge ikorerwa mu Rwanda.
Muri iki gitaramo hamuritswe imideli yiganjemo karuvate, amakoti n’amafurali byakozwe na Matthew Rugamba wo muri House of Tayo. Herekanywe imideli yiganjemo ibikomo n’imirimbo yambarwa cyane n’abagore yakozwe na Linda Mukangoga na Candy Basomingera bo muri Haute Baso.
Hanerekanywe indi mirimbo n’imitako bifite umwihariko w’umuco gakondo bikorwa na Teta Isibo wo muri Inzuki Designs.
Undi wamuritse imyambaro ye ni Sonia Mugabo nawe ukora by’umwihariko imyambaro y’abagore yiganjemo amakanzu n’indi ikozwe mu bitenge.
Kuri aba hiyongereyeho imideli yahanzwe na Cédric Mizero, iya Uzi collections (yo mu Rwanda) na Naked Ape bo muri Afurika y’Epfo.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Ange Kagame yanditse ko yari yaje muri iki gitaramo aje gushyigikira by’umwihariko Sonia Mugabo usanzwe umwambika.
Yagize ati “Ijoro ryashije twaje gushyigikira umuvandimwe wacu Sonia Mugabo. Mwakoze akazi keza yaba wowe Sonia, House Of Tayo, Inzuki Designs, Haute Baso n’abandi mwese mwitabiriye CollectiveRw.”
Cyo kimwe na Madamu Jeannette Kagame, nawe abinyujije ku rukuta rwa Twitter yanditseho ko yari yaje muri iki gitaramo ngo ashyigikire abanyamideli mu guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.
Yagize ati “Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, yitabiriye CollectiveRw, nk’igikorwa cya mbere cy’imurikamideli kibaye cy’abahanzi b’imideli b’Abanyarwanda.”
Uyu mugoroba kandi wari wanitabiriwe na Minisitiri Uwacu Julienne wa Siporo n’Umuco. Ubwo yahabwaga umwanya muto, ngo agire icyo avuga, Minisitiri Uwacu nawe yerekanye ko iyi ari inzira nziza abanyamideli bahisemo mu kumenyekanisha imyambaro mishya kandi myiza bakora.
Matthew Rugamba umwe mu bazanye igitekerezo cy’iri murikamideli avuga ko bifuza ko ‘Collective RW’ Week of Fashion’ yajya iba ngaruka-mwaka.