Nyuma y’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu minsi hafi itatu ishize, Leta y’u Rwanda yagize icyo itangaza.
Mu itangazo ryaturutse mu rwego rushinzwe ubuvugizi bwa guverinoma [OGS] ryashyizwe ahagaragara ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko yatewe akababaro no kumenya inkuru yo gutanga kwa Kigeli V Ndahindurwa.
Ku rundi ruhande ariko, Leta yagaragaje ko itaramenyeshwa n’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa gahunda y’itabarizwa [ishyingurwa] rye ndetse n’aho rizabera, iryo tangazo rigira riti “Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe.”
Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda
Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi bw’iza bukuru. Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyakwigendera Umwami Kigeli Ndahindurwa