Ingendo Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Presida Kagame arimo kugirira mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika, ziragaragaza ibihe bishya, n’impinduka mu mibanire mpuza mahanga, aho kuva mu gihe cy’ubukoroni na nyuma yahoo umubano wahuzaga gusa ibyitwaga ibihugu by’Iburaya(n’Amerika) n’ibyo muri Afurika, cyangwa Ibihugu bikennye n’ibikize , icyari cyariswe Umubano ,Nord- Sud.
Nyuma yo kuba intangarugero mu nzego zitandukanye z’imibereho y’abaturage, mu ruhando rw’amahanga , ubu noneho U Rwanda ruteye indi ntambwe, ari nako rugaragara nk’uruyobora, cyangwa ruri ku isonga mu guharanira iterambere ryimibanire myiza hagati y’ibihugu by’Afrika.
Igihugu cy’U Rwanda, kirangajwe imbere n’umukuru w’igihugu, kimaze kwerekana mu gihe gito , no mu nzego zitandukanye ubushake bwo kubaka umubano ukomeye uhuza ibihugu by’Afrika.
Byagaragaye U Rwanda rworoshya imigenderanire, rukuraho ama viza hamwe na hamwe.
Byagaragaye U Rwanda rufungura ingendo ziruhuza n’ibihugu byinshi bya Afrika, Ubu Rwanda Air ikaba iduhuza nabyo.
Ubu rero birimo kugaragara mu ngendo Umukuru w’igihugu arimo kugirira mu bihugu bitandukanye muri Afrika, ejo bundi muri Mozambike. Ejo muri Kongo Brazza, ibintu bitari byarigeze kubaho mu mateka yacu.
Ni koko byari ibintu bitumvikana kandi bibabaje gushaka kujya nka Dakar, ukabanza kunyura Amsterdam, ntibyumvikana ukuntu bene wacu b’Abanyafurika bari abanyamahanga kuri twe, tukarenga tukaba inshuti z’abazungu. Ubu ni ibihe byo kubana n’Abanyafurika, Nkwame Nkrumah(umugabo waharaniye cyane ubumwe bwa Afrika, akaba yari Prezida wa Ghana, ubu yitabye Imana) aho ari, yishime ko ataruhiye ubusa.
Perezida Kagame n’Umwami Mohamed VI wa Maroc
Navuze ijambo impinduka mu mibanire mpuzamahanga, nkaba nshaka gusobanura izo mpinduka aho ziherereye, muri urwo rwego.
Mu gihe cy’ubukoroni, sinzi niba umuntu yavuga ko hari imibanire yari ihari hagati y’ibihugu. Yari imibanire hagati y’igihugu cyabaye ingaruzwamuheto n’icyagikoronije. Yari imibanire hagati y’umucakara na shebuja, imibanire yo kunyunyuza (exploitation) ubukungu bw’ibyo bihugu by’ingaruzwamuheto.
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bayobozi bo muri Mozambique (Ifoto/Village Urugwiro)
Nyuma y’ubukoroni hakomeje indi ngirwa mubano waranzwe n’ubusumbane bw’inyungu zituruka muri uwo mubano: Abazungu baraje bacukura amabuye yacu y’agaciro, bakaduha ubuhendabana nyuma ibyo bayakozemo bakabitugarurira biri ku giciro cyo hejuru, bazana imishinga ariko bagahindukira akaba aribo bayikoramo amafaranga agasubira iwabo. Batwigishije guhinga icyayi n’ikawa (Aha sinamenya niba inyungu iruta iyo kuba twarahinze ibyo bishanga ibiribwa dukenera buri munsi), icyo nzi nuko icyo cyayi nanubu hari abagihinga batazi niba gisharira cyangwa kiryohera. Nguwo umubano w’ubuhendabana waduhuzaga, na nubu kandi ibyo bibazo biracyagaragara, nibo bashyizeho umukino bishyiriraho n’amategeko yawo (regles du jeu, rules of the game) ngibyo ibibazo nubu ibihugu bijya bigirana na biriya bigega mpuzamahanga….
Iyi ngingo umuntu yayivugaho byinshi, yanayikoreye ubushakashatsi, muri uyu mwanya akaba atariyo yanzinduye.
Nari nibagiwe ariko kuvuga ku mubano ushingiye kuvuga ngo “ndaguha ipantalo ariko nutayambara ku munsi mbishaka nzayikwambura” Wa mubano utarimo kubahana, no guha abandi agaciro.
Ibihe bishya mu mibanire y’ibihugu bya Afrika.
Muri iki gihe cyose navuze rero nta mubano wabonekaga mu bihugu by’ibituranyi byo ku mugabane umwe wa Afurika, hari gusa umubano waje kwitwa, Nord-Sud (Abanyaburayi n’Abanyafurika, cyangwa Ibihugu bikize n’ibikennye)
Nyuma y’ubukolonize, Ibihugu byo muri Afurika byagiye bigerageza kubaka umubano hagati yabyo , umubano uhuza ibihugu byo mu karere aka naka, ariko akenshi nta musaruro ugaragara byagiye bitanga.impamvu nazo wazishakishiriza muri bwa bukoloni n’ibindi bisa nabyo.
Perezida Kagame mu ruzinduko yagiriye muri Congo-Brazaville muri 2013
Muri iyi minsi ya vuba nibwo abayobozi b’ibihugu bongeye gukanguka basanga aho isi igeze uwo mubano hagati yabyo ari itegeko (passage oblige) niba bishaka kubaho n’abaturage babyo mu gihe kizaza.
U Rwanda rero birimo kugaragara ko muri uru rugamba , naho rwafashe iya mbere mu kubaka umubano hagati yarwo n’ibihugu tutajyaga tunavugana, keretse wenda iyo abayobozi bahuriraga mu nama nk’iyubumwe bw’Ibihugu by’Afrika.
Ni ibihe bishya mu mibanire y’ibihugu iki ni igihe cy’abanyafurika kubana, kwishakamo imbaraga. Tugatera imbere..
Ni ibyo gushima, natwe dukuyemo ingofero.
Adolphe MITALI.