• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rufashe iya mbere mu mpinduka zigaragara mu mibanire mpuzamahanga.

U Rwanda rufashe iya mbere mu mpinduka zigaragara mu mibanire mpuzamahanga.

Editorial 31 Oct 2016 POLITIKI

Ingendo Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Presida Kagame arimo kugirira mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika, ziragaragaza ibihe bishya, n’impinduka mu mibanire mpuza mahanga, aho kuva mu gihe cy’ubukoroni na nyuma yahoo umubano wahuzaga gusa ibyitwaga ibihugu by’Iburaya(n’Amerika) n’ibyo muri Afurika, cyangwa Ibihugu bikennye n’ibikize , icyari cyariswe Umubano ,Nord- Sud.

Nyuma yo kuba intangarugero mu nzego zitandukanye z’imibereho y’abaturage, mu ruhando rw’amahanga , ubu noneho U Rwanda ruteye indi ntambwe, ari nako rugaragara nk’uruyobora, cyangwa ruri ku isonga mu guharanira iterambere ryimibanire myiza hagati y’ibihugu by’Afrika.

Igihugu cy’U Rwanda, kirangajwe imbere n’umukuru w’igihugu, kimaze kwerekana mu gihe gito , no mu nzego zitandukanye ubushake bwo kubaka umubano ukomeye uhuza ibihugu by’Afrika.

Byagaragaye U Rwanda rworoshya imigenderanire, rukuraho ama viza hamwe na hamwe.

Byagaragaye U Rwanda rufungura ingendo ziruhuza n’ibihugu byinshi bya Afrika, Ubu Rwanda Air ikaba iduhuza nabyo.

Ubu rero birimo kugaragara mu ngendo Umukuru w’igihugu arimo kugirira mu bihugu bitandukanye muri Afrika, ejo bundi muri Mozambike. Ejo muri Kongo Brazza, ibintu bitari byarigeze kubaho mu mateka yacu.

Ni koko byari ibintu bitumvikana kandi bibabaje gushaka kujya nka Dakar, ukabanza kunyura Amsterdam, ntibyumvikana ukuntu bene wacu b’Abanyafurika bari abanyamahanga kuri twe, tukarenga tukaba inshuti z’abazungu. Ubu ni ibihe byo kubana n’Abanyafurika, Nkwame Nkrumah(umugabo waharaniye cyane ubumwe bwa Afrika, akaba yari Prezida wa Ghana, ubu yitabye Imana) aho ari, yishime ko ataruhiye ubusa.

-4513.jpg

Perezida Kagame n’Umwami Mohamed VI wa Maroc

Navuze ijambo impinduka mu mibanire mpuzamahanga, nkaba nshaka gusobanura izo mpinduka aho ziherereye, muri urwo rwego.

Mu gihe cy’ubukoroni, sinzi niba umuntu yavuga ko hari imibanire yari ihari hagati y’ibihugu. Yari imibanire hagati y’igihugu cyabaye ingaruzwamuheto n’icyagikoronije. Yari imibanire hagati y’umucakara na shebuja, imibanire yo kunyunyuza (exploitation) ubukungu bw’ibyo bihugu by’ingaruzwamuheto.

-4515.jpg

Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bayobozi bo muri Mozambique (Ifoto/Village Urugwiro)

-4516.jpg

Nyuma y’ubukoroni hakomeje indi ngirwa mubano waranzwe n’ubusumbane bw’inyungu zituruka muri uwo mubano: Abazungu baraje bacukura amabuye yacu y’agaciro, bakaduha ubuhendabana nyuma ibyo bayakozemo bakabitugarurira biri ku giciro cyo hejuru, bazana imishinga ariko bagahindukira akaba aribo bayikoramo amafaranga agasubira iwabo. Batwigishije guhinga icyayi n’ikawa (Aha sinamenya niba inyungu iruta iyo kuba twarahinze ibyo bishanga ibiribwa dukenera buri munsi), icyo nzi nuko icyo cyayi nanubu hari abagihinga batazi niba gisharira cyangwa kiryohera. Nguwo umubano w’ubuhendabana waduhuzaga, na nubu kandi ibyo bibazo biracyagaragara, nibo bashyizeho umukino bishyiriraho n’amategeko yawo (regles du jeu, rules of the game) ngibyo ibibazo nubu ibihugu bijya bigirana na biriya bigega mpuzamahanga….

Iyi ngingo umuntu yayivugaho byinshi, yanayikoreye ubushakashatsi, muri uyu mwanya akaba atariyo yanzinduye.

Nari nibagiwe ariko kuvuga ku mubano ushingiye kuvuga ngo “ndaguha ipantalo ariko nutayambara ku munsi mbishaka nzayikwambura” Wa mubano utarimo kubahana, no guha abandi agaciro.

Ibihe bishya mu mibanire y’ibihugu bya Afrika.

Muri iki gihe cyose navuze rero nta mubano wabonekaga mu bihugu by’ibituranyi byo ku mugabane umwe wa Afurika, hari gusa umubano waje kwitwa, Nord-Sud (Abanyaburayi n’Abanyafurika, cyangwa Ibihugu bikize n’ibikennye)
Nyuma y’ubukolonize, Ibihugu byo muri Afurika byagiye bigerageza kubaka umubano hagati yabyo , umubano uhuza ibihugu byo mu karere aka naka, ariko akenshi nta musaruro ugaragara byagiye bitanga.impamvu nazo wazishakishiriza muri bwa bukoloni n’ibindi bisa nabyo.

-4514.jpg

Perezida Kagame mu ruzinduko yagiriye muri Congo-Brazaville muri 2013

Muri iyi minsi ya vuba nibwo abayobozi b’ibihugu bongeye gukanguka basanga aho isi igeze uwo mubano hagati yabyo ari itegeko (passage oblige) niba bishaka kubaho n’abaturage babyo mu gihe kizaza.

U Rwanda rero birimo kugaragara ko muri uru rugamba , naho rwafashe iya mbere mu kubaka umubano hagati yarwo n’ibihugu tutajyaga tunavugana, keretse wenda iyo abayobozi bahuriraga mu nama nk’iyubumwe bw’Ibihugu by’Afrika.

Ni ibihe bishya mu mibanire y’ibihugu iki ni igihe cy’abanyafurika kubana, kwishakamo imbaraga. Tugatera imbere..

Ni ibyo gushima, natwe dukuyemo ingofero.

Adolphe MITALI.

2016-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

Editorial 14 Aug 2017
U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

Editorial 25 Jan 2020
Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara

Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara

Editorial 03 Feb 2020
ICC: Jean-Pierre Bemba Ahanishijwe Igifungo Cy’umwaka Gisubitse N’amande Y’Amayero 300,000

ICC: Jean-Pierre Bemba Ahanishijwe Igifungo Cy’umwaka Gisubitse N’amande Y’Amayero 300,000

Editorial 17 Sep 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru