Nyuma y’uko kuwa Mbere tariki 31 Ukwakira 2016, igisasu cyaturikanye abantu batanu kikabahitana mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, ikindi gisasu cyaturikanye umuntu umwe kiramwica, hakaba hafashwe ingamba ngo ibe bye kuzongera kubaho.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2016, mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare habaye umuhango wo gushyingura abantu babiri bari bishwe n’igisasu kuwa Mbere, naho abandi batatu bashyinguwe kuri uyu wa Kabiri. Muri uyu muhango, niho hamenyekaniye n’amakuru y’ikindi gisasu cyahitanye umuntu wari urimo gutashya inkwi mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa Kabiri.
Iki gisasu cyo cyaturikanye umuntu watashyaga mu ishamba ryo mu kigo mu gihe abasirikare bari mu myitozo, kandi n’icyahitanye abari baragiye inka kuwa Mbere nacyo cyaturikiye mu busitani bw’iki kigo cya gisirikare.
Muri uyu muhango wo gushyingura abishwe n’igisasu, mu izina ry’ubuyobozi bw’ikigo cya gisirikare cya Gabiro, Col Rutikanga yavuze ko ibyo bisasu bikoreshwa n’abasirikare baba bari mu myitozo ariko imyitozo yarangira bakabikuramo byose. Yasabye rero abaturage ko bajya bareka kujya mu kigo, bakanyurwa n’ubutaka bafite ntibajye kuragira inka no gutashya mu busitani bw’ikigo cya gisirikare cya Gabiro.