Perezida Kagame yavuze ko nyakwigendera Makuza Bertin, nyir’uruganda Rwanda Foam, yamumenye mu bihe bibi igihugu cyarimo, akamumenya nk’umuntu w’umugabo kandi muzima.
Ibi yabitangarije mu rugo rwa Makuza mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo, ubwo we na madamu we bari bifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’inshuti n’abavandimwe mu kababaro batewe n’urupfu rwe.
Perezida Kagame yavuze ko Makuza yari umugabo mwiza kandi waranzwe no gufasha igihugu mu bihe bikomeye cyarimo.
Yagiza ati “Makuza ntabwo muzi imyaka myinshi cyane ariko imyaka namumenye ni myinshi irahagije. Namumenye mu bihe bibi igihugu cyarimo. Iyo umenye umuntu mu bihe bibi ukamumenya neza akaba muzima mu bihe bibi, Makuza rero namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umuntu w’umugabo muzima, ndetse aranafasha ubwo twatangiye kubaka igihugu, ni umwe mu bantu twitabazaga, yari afite abandi bantu babanye b’inshuti ze bakoranye mu bihe birebire bindi kenshi mu gushaka inkunga, gushaka abikorera kugira ngo barusheho gukora neza cyangwa se batera inkunga ibikorwa by’igihugu, akarere turimo, kongera kwiyubaka.”
Umukuru w’Igihugu yunzemo ati “Yari muri ba bandi bazaga imbere cyangwa se akazana n’abandi imbere baje gufasha. Kandi ni koko banifashaga kuko bumvaga ko iyo utanze inkunga yawe mu bikorwa rusange, inkunga igera kuri benshi.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo Makuza yakoraga atari we wabaga yikorera gusa ku giti cye, aho ngo uruganda yari afite ibyavagamo yabigezaga no ku bandi, ndetse akanafasha n’umuryango we agafasha igihugu, agakorana n’abandi kugira ngo igihugu gitere imbere.
Yakomeje avuga ko ibyo Makuza yakoze ari urugero rwiza n’abandi bantu bakwiye kumwigiraho, aho ngo nubwo yitabye Imana azahora yibukirwa amateka meza asize. Aha Perezida Kagame yasabye abantu bose ko baharanira kuzajya basiga amateka meza.
Yagize ati “Ibyo ni urugero rwiza ku bandi bakiriho, cyangwa se kunoza gufatanya n’abandi kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere. Buri wese azagira umunsi we, ariko buri munsi uko ugera ku bantu cyangwa uko bagera ku munsi wabo, ngira ngo hari ukundi bakomeza kubaho, uko bakomeza kubaho ni izina uba usize nk’uku turi hano, twaje kwifatanya n’umuryango, ubu ni ugukomeza kubaho kwa Makuza, buri wese rero aba akwiriye kutabaho rimwe gusa ngo birangire aho, gukomeza kubaho biva mu mateka uba usize mu byo wakoze n’ukuntu wifashe n’ukuntu wafashije abandi cyangwa se n’ukuntu wakoranye n’abandi kandi ibikorwa byiza ubwabyo bikomeze kuguha iryo zina.
Makuza yari nyir’umuturirwa M Peace Plazza wafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame umwaka ushize. Wafunguriwe umunsi umwe n’inyubako Umujyi wa Kigali ukoreramo.
Perezida Paul Kagame na Nyakwigendera Makuza Bertin bafungura kumugaragara umuturirwa ” M Peace Plazza”
Nyakwigendera Makuza Bertin wari ufite imyaka 73, yitabye Imana mu masaha ya saa sita z’ijoro zo ku wa kane tariki ya 3 Ugushyingo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba asize umugore n’abana 6.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 7 Ugushyingo ari bwo habaho umuhango wo kumushyingura, aho haza no gusomwa Igitambo cya Misa cyo kumusabira kuri kiriziya ya Regina Pacis Remera.
Source: Izuba rirashe