• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo

Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo

Ubwanditsi 23 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru mu ngabo zigize umutwe udasanzwe. Abazamuwe basaga 300.

Don Nabaasa wari ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe yakuwe ku ipeti rya Colonel ahabwa irya Brigadier General.

Mugenzi we Abel Kandiho wayoboraga ishami ry’ubutasi bwa gisirikare, Chieftaincy Military Intelligence (CMI), wari ufite ipeti rya Colonel na we akaba yagizwe Brigadier General.

Nubwo aba ari bo bashyizwe ahagaragara, biteganyijwe ko umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire agomba gushyira ahagaragara urundi rutonde rw’Abofisiye bagera kuri 300 na bo bahinduriwe amapeti.

Na ho abasirikare nka Nabasa ndetse na Kandiho bakaba ari bamwe mu basirikare bari baherutse kugirirwa icyizere na perezida museveni na none akabaha imyanya ikomeye, aho Kandiho yari aherutse guhabwa inshingano zo gukora ubugenzacyaha ku ba polisi baba baragize uruhare mu byaha runaka bitandukanye.

Hari amakuru avuga ko uyu yahawe izi nshingano nyuma y’uko abasirikare benshi n’abapolisi bagaragaye mu bikorwa byo kwinjiza impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare ndetse bamwe muri bo bakanabifungirwa, uyu musirikare akaba yarakoze mu gace ka Luweero mu 1994 – 1998 ari na ho yamenyekaniye ubwo yakoraga mu ruganda rwa gisirikare nyuma yo kubivamo akinjira mu gisirikare nyirizina.

Naho Col. Nabasa yize ibijyanye no kuyobora urugamba rwifashisha ibifaro mu ishuri rya Warfare Training School mu gace ka Mubende akaza no kuyobora ikompanyi ijyanye n’ikoreshwa ry’ibyo bisasu guhera mu 2000 – 2002 nyuma akaza no gukomereza amasomo muri Amerika.

Ibi Perezida museveni akaba yabikoze kandi mu gihe haherutse gutangazwa amakuru yuko hari umu Generali  w’umufaransa umaze igihe gito agiriye uruzinduko muri Uganda na Congo mu rwego rwo kureba uko Ingabo za Uganda zo mu mutwe udasanzwe ziyobowe naba basirikare bazamuwe mu ntera zigomba gutangira kujya muri Congo n’ibikoresho byazo bikomeye byitwaje ko zigiye guhashya umutwe w’inyeshyamba wa ADF-NALU, urwanya Museveni ariko ari amayeri yo kugirango izi ngabo za Uganda n’ibikoresho byazo bibone uko byinjira muri Congo byegerezwe umupaka wa Congo n’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura intamba ishobora kwaduka hagati y’ibi bihugu byombi no  gutera  ingabo mu bitugu  imitwe ikorera muri Congo igamije gutera u Rwanda nka FDLR, Imbonerakure n’Ingabo bivugwa ko ari iza Kayumba  Nyamwasa.

Ubwanditsi

 

2017-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Ubwanditsi 20 May 2022
Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Ubwanditsi 14 Jan 2019
Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Ubwanditsi 22 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo
INKURU NYAMUKURU

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)
POLITIKI

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”
Amakuru

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Ubwanditsi 01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru