• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo

Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo

Ubwanditsi 23 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru mu ngabo zigize umutwe udasanzwe. Abazamuwe basaga 300.

Don Nabaasa wari ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe yakuwe ku ipeti rya Colonel ahabwa irya Brigadier General.

Mugenzi we Abel Kandiho wayoboraga ishami ry’ubutasi bwa gisirikare, Chieftaincy Military Intelligence (CMI), wari ufite ipeti rya Colonel na we akaba yagizwe Brigadier General.

Nubwo aba ari bo bashyizwe ahagaragara, biteganyijwe ko umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire agomba gushyira ahagaragara urundi rutonde rw’Abofisiye bagera kuri 300 na bo bahinduriwe amapeti.

Na ho abasirikare nka Nabasa ndetse na Kandiho bakaba ari bamwe mu basirikare bari baherutse kugirirwa icyizere na perezida museveni na none akabaha imyanya ikomeye, aho Kandiho yari aherutse guhabwa inshingano zo gukora ubugenzacyaha ku ba polisi baba baragize uruhare mu byaha runaka bitandukanye.

Hari amakuru avuga ko uyu yahawe izi nshingano nyuma y’uko abasirikare benshi n’abapolisi bagaragaye mu bikorwa byo kwinjiza impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare ndetse bamwe muri bo bakanabifungirwa, uyu musirikare akaba yarakoze mu gace ka Luweero mu 1994 – 1998 ari na ho yamenyekaniye ubwo yakoraga mu ruganda rwa gisirikare nyuma yo kubivamo akinjira mu gisirikare nyirizina.

Naho Col. Nabasa yize ibijyanye no kuyobora urugamba rwifashisha ibifaro mu ishuri rya Warfare Training School mu gace ka Mubende akaza no kuyobora ikompanyi ijyanye n’ikoreshwa ry’ibyo bisasu guhera mu 2000 – 2002 nyuma akaza no gukomereza amasomo muri Amerika.

Ibi Perezida museveni akaba yabikoze kandi mu gihe haherutse gutangazwa amakuru yuko hari umu Generali  w’umufaransa umaze igihe gito agiriye uruzinduko muri Uganda na Congo mu rwego rwo kureba uko Ingabo za Uganda zo mu mutwe udasanzwe ziyobowe naba basirikare bazamuwe mu ntera zigomba gutangira kujya muri Congo n’ibikoresho byazo bikomeye byitwaje ko zigiye guhashya umutwe w’inyeshyamba wa ADF-NALU, urwanya Museveni ariko ari amayeri yo kugirango izi ngabo za Uganda n’ibikoresho byazo bibone uko byinjira muri Congo byegerezwe umupaka wa Congo n’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura intamba ishobora kwaduka hagati y’ibi bihugu byombi no  gutera  ingabo mu bitugu  imitwe ikorera muri Congo igamije gutera u Rwanda nka FDLR, Imbonerakure n’Ingabo bivugwa ko ari iza Kayumba  Nyamwasa.

Ubwanditsi

2017-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura  ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Ubwanditsi 03 May 2018
Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Ubwanditsi 30 May 2022
Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga

Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga

Ubwanditsi 17 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Volleyball: Uko amakipe azahura mu mikino ya “Playoffs”
Mu Mahanga

Volleyball: Uko amakipe azahura mu mikino ya “Playoffs”

Ubwanditsi 28 Jun 2016
U Rwanda rurasabwa kugaragaza ubushake, rugahabwa kwakira CAN
IMIKINO

U Rwanda rurasabwa kugaragaza ubushake, rugahabwa kwakira CAN

Ubwanditsi 22 Feb 2016
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza  ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Ubwanditsi 19 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru