• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 09 Nov 2016 Mu Mahanga

Madame wa Perezida wa Bénin, Nyakubahwa Talon Claudine, ku itariki 8 Ugushyingo yasuye Isange One Stop Center ya Kacyiru, akaba yari aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Nyakubahwa Jeanette Kagame.

Aba bombi bahageze bakiriwe n’Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda (KFL) Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa; wababwiye ndetse abasobanurira ibyo iki Kigo gishinzwe.

Yavuze ko giha ubufasha butandukanye abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe burimo kubasuzuma, kubavura no kubagira inama zirimo izijyanye n’amategeko, kandi yongeraho ko ibyo byose bikorwa ku buntu.

Bamaze kubwirwa serivisi za Isange One Stop Center, abo bashyitsi beretswe aho zitangirwa; harimo aho abana bakirirwa, ahakirirwa abantu bakuru, n’ahakorera abagenzacyaha.

Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda (KFL), CP Dr Nyamwasa yabwiye Madame wa Perezida wa Bénin ko iki Kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida w’u Rwanda, Jeanette Kagame, abinyujije mu Imbuto Foundation.
Yavuze ko gitangira cyakiraga hagati y’abantu batatu na bane ku munsi, naho ubu kikaba cyakira abagera ku icumi ku munsi.

Yagize ati:”Ukwiyongera kw’imibare ntibivuga ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byiyongereye; ahubwo byatewe n’uko abarikorerwa basigaye babivuga; bitandukanye na mbere aho abantu bumvaga kubivuga ari amahano. Ihinduka ry’iyo myumvire ryatewe n’ubukangurambaga bukorwa hirya no hino mu gihugu aho abantu basabwa kwirinda iki cyaha no gufatanya kugikumira.”

CP Dr Nyamwasa yabwiye abo bashyitsi ko kugeza mu cyumweru gishize iki Kigo cyari kimaze guha serivisi abagera ku 14, 350. Yavuze ko 72 % byabo ari abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina; muri bo 82 % bakaba bari hagati y’imyaka itanu na 18 y’amavuko, naho 18 % bakaba bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Yongeyeho ko 10 % by’abo kimaze kwakira ari abakekwa gukora ibi byaha, aha akaba yaragize ati:”Na bo tubaha ubufasha kubera ibibazo batewe n’ihohoterwa bakoze, iyo birangiye bashyikirizwa izindi nzego zibishinzwe.”
Yakomeje ababwira ko abasigaye bakorewe ihohoterwa ryo mu ngo ririmo irishingiye ku mutungo.

CP Dr Nyamwasa yabwiye abo bashyitsi ko Isange One Stop Center igenzurwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’ubuzima, iy’Ubutabera na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Amaze kwerekwa no gusobanurirwa serivisi z’iki Kigo, Nyakubahwa Talon Claudine yanditse mu gitabo cy’abashyitsi amagambo agira ati:”Iki gikorwa ni ingirakamaro; kandi ni urugero rwiza mu bijyanye no kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimwe n’abana bahohotewe.”

-4612.jpg

Madame wa Perezida wa Bénin, Nyakubahwa Talon Claudine arikumwe na Madame Jeannette Kagame

Abo bashyitsi basuye kandi Ishyirahamwe ry’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina badoda ibintu bitandukanye birimo imipira y’imbeho, aba bakaba ari bamwe mu bahawe serivisi na Isange One Stop Center.

Mbere yo kuhava, Madame wa Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Jeanette Kagame yabemereye ubufasha nk’uko asanzwe abikora.

RNP

2016-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Mar 2022
ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 15 Feb 2016
RDC: ADF yongeye kwica abasirikare benshi ba Monusco barimo Umunyatanzaniya

RDC: ADF yongeye kwica abasirikare benshi ba Monusco barimo Umunyatanzaniya

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Ubwanditsi 03 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.
Amakuru

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Ubwanditsi 30 Nov 2023
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Jun 2023
Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gutanga umusaruro ushimishije
Mu Mahanga

Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gutanga umusaruro ushimishije

Ubwanditsi 01 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru