Madame wa Perezida wa Bénin, Nyakubahwa Talon Claudine, ku itariki 8 Ugushyingo yasuye Isange One Stop Center ya Kacyiru, akaba yari aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Nyakubahwa Jeanette Kagame.
Aba bombi bahageze bakiriwe n’Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda (KFL) Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa; wababwiye ndetse abasobanurira ibyo iki Kigo gishinzwe.
Yavuze ko giha ubufasha butandukanye abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe burimo kubasuzuma, kubavura no kubagira inama zirimo izijyanye n’amategeko, kandi yongeraho ko ibyo byose bikorwa ku buntu.
Bamaze kubwirwa serivisi za Isange One Stop Center, abo bashyitsi beretswe aho zitangirwa; harimo aho abana bakirirwa, ahakirirwa abantu bakuru, n’ahakorera abagenzacyaha.
Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda (KFL), CP Dr Nyamwasa yabwiye Madame wa Perezida wa Bénin ko iki Kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida w’u Rwanda, Jeanette Kagame, abinyujije mu Imbuto Foundation.
Yavuze ko gitangira cyakiraga hagati y’abantu batatu na bane ku munsi, naho ubu kikaba cyakira abagera ku icumi ku munsi.
Yagize ati:”Ukwiyongera kw’imibare ntibivuga ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byiyongereye; ahubwo byatewe n’uko abarikorerwa basigaye babivuga; bitandukanye na mbere aho abantu bumvaga kubivuga ari amahano. Ihinduka ry’iyo myumvire ryatewe n’ubukangurambaga bukorwa hirya no hino mu gihugu aho abantu basabwa kwirinda iki cyaha no gufatanya kugikumira.”
CP Dr Nyamwasa yabwiye abo bashyitsi ko kugeza mu cyumweru gishize iki Kigo cyari kimaze guha serivisi abagera ku 14, 350. Yavuze ko 72 % byabo ari abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina; muri bo 82 % bakaba bari hagati y’imyaka itanu na 18 y’amavuko, naho 18 % bakaba bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.
Yongeyeho ko 10 % by’abo kimaze kwakira ari abakekwa gukora ibi byaha, aha akaba yaragize ati:”Na bo tubaha ubufasha kubera ibibazo batewe n’ihohoterwa bakoze, iyo birangiye bashyikirizwa izindi nzego zibishinzwe.”
Yakomeje ababwira ko abasigaye bakorewe ihohoterwa ryo mu ngo ririmo irishingiye ku mutungo.
CP Dr Nyamwasa yabwiye abo bashyitsi ko Isange One Stop Center igenzurwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’ubuzima, iy’Ubutabera na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Amaze kwerekwa no gusobanurirwa serivisi z’iki Kigo, Nyakubahwa Talon Claudine yanditse mu gitabo cy’abashyitsi amagambo agira ati:”Iki gikorwa ni ingirakamaro; kandi ni urugero rwiza mu bijyanye no kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimwe n’abana bahohotewe.”
Madame wa Perezida wa Bénin, Nyakubahwa Talon Claudine arikumwe na Madame Jeannette Kagame
Abo bashyitsi basuye kandi Ishyirahamwe ry’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina badoda ibintu bitandukanye birimo imipira y’imbeho, aba bakaba ari bamwe mu bahawe serivisi na Isange One Stop Center.
Mbere yo kuhava, Madame wa Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Jeanette Kagame yabemereye ubufasha nk’uko asanzwe abikora.
RNP