Umuryango wa Col. Patrick Karegeya mu kaga ko kubona ubuhungiro muri Amerika.
Amakuru agera kuri Rushyashya dukesha urubuga MTSU Sidelines arasobanura ibibazo by’urusobe umuryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya urimo muri iki gihe.
Mu nkuru urubuga MTSU Sidelines rwa Middle Tennessee State University yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ivuga ku muhungu wa Colonel Patrick Karegeya witwa Elvis Karegeya hasobanuwe uburyo umuryango wa Colonel Karegeya urimo guhura n’inzitizi mu kubona ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abana ba Col. Patrick Karegeya
Hano ni mumuhango wo kwibuka Karegeya
Lea Karegeya umugore wa Col. Karegeya
Nyuma y’iyicwa rya Colonel Karegeya, abashinzwe iby’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika babwiye umuryango wa Karegeya ko nta kibazo cy’umutekano bagifite!
Bashatse guha uwo umuryango ibyangombwa bimeze nk’urwiyerurutso ariko ibyo byangombwa ntabwo bishobora gutuma ubihawe abona Green Card, ubwenegihugu no gukora ingendo mu mahanga kandi ibyo byangombwa bishobora kugirwa impfabusa igihe icyo ari cyo cyose.
Ariko umuryango wa Karegeya wanze ibyo byangombwa urifuza ibyangombwa byuzuye bituma bashobora kubona ubwenegihugu kandi bagashobora gukora ingendo mu mahanga aho kwirirwa bajya kongeresha ibyangombwa buri mwaka.
Umuryango wa Colonel Karegeya ukaba ugomba kubonana n’abashinzwe iby’ubuhungiro ku nshuro ya kabiri mu mujyi wa Memphis tariki ya 7 Ukuboza 2016 kuko ku nshuro ya mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016 bangiwe ubuhungiro barajurira ariko ubundi ibi n’ibintu bitwara igihe.
Cyiza Davidson