Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwemeza ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Jean Pierre Nshimiyimana, yasezeye ku mirimo ye, bitewe n’impamvu zirimo kutabasha kwisobanura ku makosa yagaragaye mu mitangire y’amasoko ya Leta.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Fiacre Ndahindurwa, yemeje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yasezeye ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2016, kubera impamvu zifitanye isano n’amakosa yagaragaye mu micungire y’imari n’itangwa ry’amasoko.
Ndahindurwa avuga ko Nshimiyimana yananiwe gutanga ibisobanuro imbere y’Inama Njyanama y’Akarere, ahubwo akavuga ko asezeye ku mirimo ye.
Ni nyuma y’uko ku wa 11 Ukwakira 2016, ubwo Akarere ka Nyamagabe kitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta,PAC, byagaragaye ko hari amwe mu makosa yakozwe, maze uyu munyamabanga akananirwa kuyatangaho ibisobanuro.
Icyo gihe Abadepite bagize PAC bashinje Akarere ka Nyamagabe gusuzugura ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta, ndetse basaba n’ubushinjacyaha gukurikirana hakamenyekana niba nta cyihishe inyuma yo kudatanga amakuru mu igenzura ku bayobozi bashinzwe iby’imari muri ako karere.
PAC imaze kumva ibisobanuro by’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ku makosa yagaragaye mu micungire y’imari, yavuze ko bidasobanutse isaba ko Inama Njyanama yazicara igacukumbura iby’aya makosa.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Fiacre Ndahindurwa, yabwiye RBA ko Nshimiyimana yasezeye ku mirimo ye nyuma y’uko abitabiriye Inama Njyanama idasanzwe bamusabye ibisobanuro we n’akanama gashinzwe amasoko mu karere, avuga ko asezeye ku mirimo ye.
Ndahindurwa yagize ati “Gusaba kwegura ku mirimo twabyakiriye nk’uko bisanzwe, umuntu ufite inshingano, iyo habaye amakosa ukabona kuba wava ku kazi ari bwo byatanga umucyo, twabyakiriye turanabyemera. Ngira ngo Njyanama y’Akarere ifite ububasha bwo kuba yamuhagarika, buretse ko we yabyisabiye; abandi bakozi nabo barebwa n’ibibazo byagaragajwe, bazafatirwa ibyemezo hakurikijwe amategeko. Ariko twifuje ko kubera ikosa ryagaragaye mu itangwa ry’amasoko, akanama gashinzwe amasoko kaseswa.”
Amwe mu makosa yagaragajwe na PAC harimo ko Akarere ka Nyamagabe katanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ryo gutunganya ubusitani bw’akarere, aho bakunze kwita ‘Nyamagabe Smart Area’.
Uretse kuba iri soko ryaratanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko; abagize PAC banagaragaje ko imirimo yo gutunganya ubwo busitani yatwaye amafaranga menshi cyane ugereranije n’ayagombye kuritangwaho.
Jean Pierre Nshimiyimana
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama Njyanama idasanzwe y’aka karere, harimo gusaba ubuyobozi bw’akarere kujya bukurikiranira hafi ibijyanye n’imitangire y’amasoko, kugira ngo birinde ko hakongera gukorwa amakosa nk’ayo.
Source:Igihe.com