Ikigo cy’igihugu cy’imiyobore (RGB) cyasohoye ubushakashatsi kuri uyu wa Kabiri, bugaragaza ko Perezida Paul Kagame n’inzego z’umutekano bafitiwe icyizere gikomeye.
Ubu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe k’uko abaturage babibona, buzwi nka Citizen Report card (CRC).
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imiyoborere n’ubushakashatsi muri RGB, Felicien Usengumukiza, yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu hose, mu ngo zigeze 11,011 mu turere twose uko ari 30, mu Mirenge 328, Imidugudu 734.
Nubwo yari mu Mujyi wa Kigali awereka by’umwihariko uko abaturage bagaragaje ibyiyumviro byabo kuri serivise bahabwa, yanavuze ko bijya gusa mu gihugu hose ku buyobozi bukuru bw’igihugu.
Mujyi wa Kigali, abaturage ngo bishimira ibyo Umukuru w’Igihugu abakorera ku kigero cya 100% mu Karere ka Nyarugenge, 99.6% mu ka Gasabo, na 99.7% mu ka Kicukiro.
Naho ku Gisirikare, mu Mujyi wa Kigali abaturage bacyizeye ku kigero cya 99%, Polisi y’Igihugu ikizerwa ku kigero cya 97.4%. Hanishimiwe ko urwego rwa DASSO rwasimbuye Local Defense na rwo rwizewe ku kigero cya 86.1%.
Mu gihugu, ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi, biri ku kigero cya 89.1% mu gihe mu mwaka wa 2015 cyari kuri 89.4%.
Serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze zizewe kuri 75.9 % bivuye kuri 74.3%; mu rwego rw’ubutabera, serivise zarwo zizewe kuri 82%.
Mu butabera, abaturage banenze cyane imirangirize y’imanza, bakanavugamo ruswa.
Igipimo rusange cy’uburyo abaturage babona imiyoborere na servisi bahabwa mu nzego z’ibanze gihagaze kuri 67.7% kivuye kuri 71.1% cyariho mu mwaka ushize.
Ibi ariko RGB ivuga ko bidateye impungenge kuba byaragabanutse, ikavuga ko bidasobanuye ko abayobozi badohotse.
Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi wa RGB