Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa amaherezo barakizwa nambuga.Ibi bintu byo guterana amagambo k’Umugogo w’ Umwami Kgeli, bamwe ntibakozwa ibyo gutabariza Umwami aho yaguye, bakavuga ko Umwami Kigeli akwiye gutabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza, kandi akaba ari nawe mwami wanyuma w’u Rwanda.
Ibi nanone kandi ntabwo byemerwa nabamwe mu banyapolitiki barimo na Faustin Twagiramungu, usanzwe u rwanya Leta y’u RWANDA, ndetse nabenshi mu banyarwanda bavuga ko bidakwiye ko Umwami yashyingurwa ishyanga kandi ko na Rudahigwa yaguye hanze y’igihugu ariko agatabarizwa mu Rwanda kandi nta ngaruka byagize ku gihugu.
Mu kiganiro Imvo n’Imvano cyanyuze kuri BBC kuri uyu wa Gatandatu, itariki 19 ugushyingo rwabuze gica aho Gerald Rwigemera yavuze ko yahamagaye nyirasenge Speciose Mukabayojo uba muri Kenya akamubaza icyo atekereza ku hantu umugogo w’umwami washyingurwa.
Uyu Mukabayojo ngo yamusubije ko bidashoboka ko umwami waguye ishyanga yagarurwa gutabarizwa mu Rwanda, aho ngo yanamuhaye urugero rwa Musinga amubwira ko Rudahigwa yari agiye kumugarura ariko abiru bakamuhakanira.
Yongeyeho ko impamvu umugogo wa Rudahigwa wagaruwe mu Rwanda ari uko ari abazungu bategekaga u Rwanda.
Speciose Mukabayojo
Ibi ngo ni bimwe mu byatangajwe na mushiki wa Kigeli Ndahindurwa witwa Speciose Mukabayojo ubwo yabazwaga n’umwishywa we, Gerald Rwigemera, ibijyanye n’aho umwami azatabarizwa, ariko akaba yaraje kwisubira nyuma avuga ko we icyo ashaka ngo ari amahoro.
Nyuma ariko ngo uyu Rwigemera yaje guhura n’undi witwa Christine, Mukabayojo abereye nyina, amubwira ko yamutumye ngo bafatanye kurangiza icyo kibazo.
Ariko noneho ngo yaje avuga ko Mukabayojo yamubwiye ko yemeye ko umwami azatabarizwa mu Rwanda. Rwigemera ngo yahise yibaza impamvu yisubiye aramuhamagara amubaza impamvu, undi amusubiza ko we icyo ashaka ari amahoro.
Rwigemera aravugwa mu gatsiko katifuza ko Umugogo w’Umwami Kigeli watabarizwa mu Rwanda kubera akayabo k’amafaranga yariye ya Rujugiro, afatanije na RNC, bifuzaga ko niba binaniranye ko Umwami Kigeli yatabarizwa muri Amerika yajyanwa ahandi, Rujugiro yavugaga ko yababonera ikibanza muri Portugal aho asigaye akunze kuba ari muri iki gihe.
Paster Mpyisi munama yokwiga aho Umwami Kigeli yatabarizwa
Itangazo ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu, ryashyize ahagaragara, rikaba rigira riti: “Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirasaba rikomeje ubuyobozi bw’u Rwanda gukora ibishoboka byose kugirango Umwami Kigeli V Ndahindurwa azashyingurwe mu Rwanda nta yandi mananiza, kandi ahabwe icyubahiro kimukwiriye nk’umuntu wigeze kuba Umukuru w’igihugu. Birakwiye ko yashyingurwa I Mwima na Mushirarungu, I Nyanza, iruhande rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa”.
Twagiramungu Faustin
Iri tangazo ryakomeje risaba leta y’u Rwanda no kwegera leta y’u Bubiligi ahubwo n’umugogo w’umwami Musinga ukazacyurwa ugatabarizwa mu cyubahiro iruhande rw’abana be.
Muri iki kiganiro, Imvo n’imvano cyanatumiwemo Twagiramungu, yakomeje avuga ko abo bireba bagomba kwicara bakumvikana bagacyura umugogo w’umwami ariko bakareka kubeshyera umwami ngo yavuze ko adashaka gutaha kuko ngo icyo yanze ari uburyo yagombaga gutahamo.
Benzige yabajijwe impamvu byageze aho bitabaza abanyamategeko, asubiza ko byatewe n’amagambo yivuguruza yavuzwe na Mukabayojo aho ngo umwami amaze gutanga yamubwiye ko amwoherereje Christine ngo azamufashe gutegura uko bazatabariza umwami.
Amakuru avuga ko Benzinge yabonye ko atsinzwe akwepa his lawyer kugeza n’ubu ntiyahembwe amaso yaheze mu kirere.
Boniface Benzinge
Amakuru kandi twabashije gutohoza neza avuga ko Benzinge yamennye document safe for king kigeli, atwara impapuro (will and testimony ) zose ajya mubuhungiro mu Bwongereza. Ndetse na gifts and decorations Kigeli yahawe kuva yagera muri Amerika zagambaniwe na Benzinge ziburirwa irengero kugeza n’ubu, bikaba bikekwa ko zaba zaratwawe nabashiki ba Benzinge.
Umwami Kigeli ( RIP )
Kugeza magingo aya urugo rwa kigeli rwashyizweho ingufuri na Police kugeza igihe iki kibazo kizakemukira.
Umwanditsi wacu