Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe uwiyitaga umuvuzi gakondo, aho yabeshyaga ko avura abaturage indwara zitandukanye. Uyu yafatiwe iwe mu rugo nyuma y’uko Polisi ihasanze abantu 17 bari bafite uburwayi bunyuranye.
Uwafashwe yitwa Dusengimana Felicien akaba yarafashwe tariki ya 21 Ugushyingo, mu murenge wa Nyakiriba. Kumufata byaturutse ku makimbirane y’umwe mu barwayi wari ufite uburwayi bwo mu mutwe, warwanye n’undi murwayi nawe wari waje kuhivuriza, noneho bituma havuka urusaku rwinshi, arirwo rwatumye havuka urusaku rwinshi abaturanyi b’urwo rugo babimenyesha Polisi y’u Rwanda nayo ihita itabara vuba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire; yagize ati:” uyu mugabo wiyitaga umuvuzi gakondo yabeshyaga abantu ko avura indwara zitandukanye mbese ko afite ububasha budasanzwe”.
Ubuvuzi gakondo ni bumwe mu buryo bwa gihanga (traditional) bwo kuvura indwara hifashishijwe ibikomoka ku bimera nk’imizi, imbuto ndetse n’amababi n’ibindi bitegurwa mu buryo butandukanye kugira ngo bihabwe umurwayi.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ikomeza ivuga ko Dusengimana w’imyaka 39 wubatse kandi ufite abana babiri, abo barwayi bose babaga iwe mu rugo ndetse akanabishyuza ibintu byose yabaga yabatanzeho ku mibereho yabo.
CIP Kanamugire yagize ati: “ nyuma yo kumufata abarwayi twahise tubajyana kwa muganga, kugira ngo bitabweho. Ubusanzwe, umuvuzi gakondo wese aba agomba kuba mu rugaga rw’abavuzi gakondo. Cyakora kuri Dusengimana we, siko byari bimeze. Byongeye kandi, nta muntu n’umwe wemerewe kuba umuvuzi gakondo adafite icyangombwa n’uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima. Nyuma y’iperereza ry’ibanze, uyu wiyitaga umuvuzi gakondo, ashobora kuzahanishwa ingingo ya 616 aho ivuga ku ; kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, aho igira iti:” Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi y’abasivili cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda ashore kugera kuri miliyoni imwe.
Umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda Gafaranga Daniel , aherutse gutangaza ko abavuzi gakondo mu Rwanda bagera ku bihumbi 14. Cyakora muri bo, abafite ibyangombwa byemewe ko bakora aka kazi, ni ibihumbi 2 na Magana atatu gusa.
RNP