• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye

Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye

Ubwanditsi 22 Nov 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe uwiyitaga umuvuzi gakondo, aho yabeshyaga ko avura abaturage indwara zitandukanye. Uyu yafatiwe iwe mu rugo nyuma y’uko Polisi ihasanze abantu 17 bari bafite uburwayi bunyuranye.

Uwafashwe yitwa Dusengimana Felicien akaba yarafashwe tariki ya 21 Ugushyingo, mu murenge wa Nyakiriba. Kumufata byaturutse ku makimbirane y’umwe mu barwayi wari ufite uburwayi bwo mu mutwe, warwanye n’undi murwayi nawe wari waje kuhivuriza, noneho bituma havuka urusaku rwinshi, arirwo rwatumye havuka urusaku rwinshi abaturanyi b’urwo rugo babimenyesha Polisi y’u Rwanda nayo ihita itabara vuba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire; yagize ati:” uyu mugabo wiyitaga umuvuzi gakondo yabeshyaga abantu ko avura indwara zitandukanye mbese ko afite ububasha budasanzwe”.

Ubuvuzi gakondo ni bumwe mu buryo bwa gihanga (traditional) bwo kuvura indwara hifashishijwe ibikomoka ku bimera nk’imizi, imbuto ndetse n’amababi n’ibindi bitegurwa mu buryo butandukanye kugira ngo bihabwe umurwayi.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ikomeza ivuga ko Dusengimana w’imyaka 39 wubatse kandi ufite abana babiri, abo barwayi bose babaga iwe mu rugo ndetse akanabishyuza ibintu byose yabaga yabatanzeho ku mibereho yabo.

CIP Kanamugire yagize ati: “ nyuma yo kumufata abarwayi twahise tubajyana kwa muganga, kugira ngo bitabweho. Ubusanzwe, umuvuzi gakondo wese aba agomba kuba mu rugaga rw’abavuzi gakondo. Cyakora kuri Dusengimana we, siko byari bimeze. Byongeye kandi, nta muntu n’umwe wemerewe kuba umuvuzi gakondo adafite icyangombwa n’uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima. Nyuma y’iperereza ry’ibanze, uyu wiyitaga umuvuzi gakondo, ashobora kuzahanishwa ingingo ya 616 aho ivuga ku ; kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, aho igira iti:” Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi y’abasivili cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda ashore kugera kuri miliyoni imwe.

-4771.jpg

Umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda Gafaranga Daniel , aherutse gutangaza ko abavuzi gakondo mu Rwanda bagera ku bihumbi 14. Cyakora muri bo, abafite ibyangombwa byemewe ko bakora aka kazi, ni ibihumbi 2 na Magana atatu gusa.

RNP

2016-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Ubwanditsi 15 Oct 2021
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Ubwanditsi 30 Dec 2023
Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Ubwanditsi 04 Jun 2024
Wendy Waeni uzwiho kugira impano idasanzwe  mu ndoto ze yabonanye n’ Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida  Kagame

Wendy Waeni uzwiho kugira impano idasanzwe mu ndoto ze yabonanye n’ Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Kagame

Ubwanditsi 12 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi
Amakuru

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 23 Dec 2021
Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?
INKURU NYAMUKURU

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Ubwanditsi 22 Feb 2020
Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga
IKORANABUHANGA

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga

Ubwanditsi 04 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru