Hashize imyaka ibiri irenga Padiri Evariste NAMBAJE, yitabye Imana na nubu urupfu rwe ruracyari urujijo mu bihaye Imana ndetse n’Abanyarwanda bose, nyamara ababigizemo uruhare barakidegembya ari nako bakomeza gukora politiki y’Amacakubiri.
Padri Evarste Nambaje yahoze ashinzwe umutungo wa Kiliziya gatolika muri Diyoseze ya Cyangugu, umurambo we wasanzwe mu modoka iparitse muri Nyungwe mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2014.
Diyoseze yahise yohereza abapadiri kureba ikibazo Padiri Evariste NAMBAJE yagize, bahageze basanga imodoka ifunze, imfunguzo ze ziri mu ntebe mu mwanya w’imbere naho umurambo we uri mu modoka ariko mu byicaro by’inyuma, bigaragara ko yishwe ahotowe kuburyo abishi be bagerageje no gutwika uwo murambo mu rwego rwogusibanganya ibimenyetso birananirana, icyabigaragaje n’ uko munsi y’imodoka hari akajerekani ka mazutu n’ikibiriti cyarashweho umwambi umwe.
Nyakwigendera Padiri Evariste Nambaje wari ushinzwe umutungo wa Diyoseze ya cyangugu
Imodoka Padiri Nambaje yiciwemo yamaze iminsi ibiri mu ishyamba rya nyungwe irimo n’umurambo
Hon. Jeanne d’Arc Nyinawase
Mu ishyingurwa rye Honorable Nyinawase Jeanne d’Arc, wari uhagarariye Leta y’U Rwanda muri uyu muhango, akaba yari anamaze imyaka 3 amenyanye na Padiri Evariste, yashimye cyane ubwitange bwaranze padiri Evariste mu mirimo ye yakoreraga Kiliziya cyane ko ngo yari n’imirimo inafitiye igihugu akamaro.Yijeje abari aho, ko Leta igiye gukora ibishoboka ukuri ku rupfu rwa Padiri Evariste kukajya ahagaragara, kuko ngo nta na rimwe Leta izihanganira inkozi z’ibibi nk’izakoze buriya bwicanyi.
Harakekwa Padiri Thomas Nahimana
Padiri Thomas Nahimana
Padiri Thomas nk’uwigamba ubu bwicanyi yari amaze igihe gito asohoye inyandiko yikoma Padiri Nambaje igira ti : « Uyu mupadiri witwa Evaritse Nambaje ashobora kuba yararwaye indege kubera agashyari afitiye Urubuga www.leprophete.fr, abantu ntibabimenye ! Gusa bimaze kugaragarira bose ko iyo ibibazo byamurenze biturutse ku makosa ye bwite no ku rukundo yikundira FPR-Inkotanyi (yagabiye amafaranga atari make ya Diyosezi Cyangugu kugira ngo akunde yemerwe mu Cyama !) aribwo yibuka ko leprophete.fr ikibaho n’abapadiri bayishinze bakaba bagihumeka ! Ibyo rero bikamubabaza akenda guhwera ! Abapadiri baragwira , ni ukuri ! Uyu mupadiri wigize Intore ya FPR kurusha Kagame, akaba asabira bagenzi be ibihano bidafite ishingiro, aho we arashinga ? Ko bavuga ko uhitwa adafata uruka wakwipfiriye neza muvandimwe, ukagenda neza nta we upfanye ??!!
Ngaho namwe nimwihere amaso, mwisomere amabarwa ye atatu yiyandikiye n’akaboko ke, aho akomeje kubuza bagenzi be amahoro abatera mu butumwa bashinzwe , agamije kubaha amategeko n’amabwiriza utamenya aho atoragura ! Ariha ububasha bwa Musenyeri, byavaho agafata ubw’Inama y’Abepiskopi, byarangira akaba umushinjacyaha wa Leta……! Niba bitaricanze mu mutwe we, aho azi neza ibyo arimo , aho ava n’aho yerekera ? Aho ntakeneye gufashwa, akoherezwa mu nzu y’ikiruhuko, ko umunaniro nawo ujya ugamburuza abahoze ari intwari ?
Ngaho nimwisomere, ahari mwebwe murashobora kumva icyo ashaka kugeraho kandi mumenyereho neza n’uwo akorera ! Tubaye tumwifurije gushishikara !
Thomas Nahimana