Amakuru yaturutse i Paris ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki 22/11/2016, yageze kuri Rushyashya avuga ko ku isaha ya 17 h 55 ku isaha yo mu Rwanda, aribwo indege yahagurutse ku kibuga i Paris ( Aéroport International de Paris-Charles de Gaulle ) Padiri Tomas Nahimana yuriye indege iza i Kigali, ari kumwe n’abayoboke 2 nawe wa 3, aribo Nadine Claire Kasinge n’umuvugizi w’ishyaka Chaste Gahunde. Iyi ndege izagera i Kigali ejo kuwa Gatatu saa 14 h 55 ku isaha yo mu Rwanda.
Amakuru ava mu bantu bahafi be batifuje ko tubavuga, aravuga ko bahagurukiye I Paris baranyura Nayirobi baze na Kenya Always yagize ati : Bahagurutse saa kumi nimwe na mirongwi tanu nitanu ku isaha yo mu Rwanda baje ari 3 barafata abandi Nairobi 2. Bose hamwe baraza ari deleguation yabantu 5 abandi ngo bazagenda baza mu byiciro.
Padiri Thomas NAHIMANA, Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, ngo bari mu nzira baza gukorera Politiki mu Rwanda.
Ngabo abaje kuva i Paris ( ibumoso ) ni Padiri Nahimana Thomas, Nadine Claire Kasinge n’umuvugizi w’ishyaka Chaste Gahunde.
Uretse Nahimana,kugeza ubu mu bamaze kumenyekana ko baziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu harimo na Frank Habineza wa Green Party.
Padiri Thomas Nahimana ni Umunyapolitiki waranzwe no Gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi 1994, kubiba amacakubiri mu banyarwanda akoresheje urubuga ya shingiye mu buhungiro Leprophete.fr, kwangisha rubanda ubuyobozi buriho n’ibindi…
Amakuru avuga ko gahunda Nahimana ashyize imbere mu kwiyamamaza kwe isa neza neza niya Parmehutu, kandi ubwe yivugiye ko ashaka kuzayobora u Rwanda ubundi agakora icyo yise ’’Revolution Hutu” Impinduramatwara y’Abahutu, ese umuntu ufite ibitekerezo nk’ibi akwiye kuyobora Abanyarwanda muri iki gihe ?
Reka tubitege amaso.
Turakomeza kubakurikiranira aya makuru…..