• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka – RDF

Aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka – RDF

Ubwanditsi 21 Jun 2018 ITOHOZA

Igisirikare cy’u Rwanda kirizeza ko abantu abaherutse kugaba igitero mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru , bakica abaturage babiri babarashe ndetse bagakomeretsa abandi, bazamenyekana kandi n’abaturage bakabibona kuko hari abatangiye gukurikirana iki kibazo.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, akaba avuga ko aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka.

Amakuru yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko abagabye igitero  muri Nyaruguru baturutse mu ishyamba riri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bakambukira mu cyayi mbere yo guhingukira ku Murenge wa Nyabimata, ari naho bahunze basubira bari kumwe n’abantu bari bashimuse.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu kandi rivuga ko inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abo bagizi ba nabi, rivuga ko abayobozi b’ibanze n’ab’umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.

Amakuru kandi akomeza avuga ko aba bantu bari bashimuswe barekuwe bagasubira iwabo nyuma yo kubageza hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Umwe muri aba bari bashimuswe wavuganye n’itangazamakuru w’umumotari ari nawe batwikiye moto, yatangaje uko byagenze.

Yagize ati: “Nari mvuye ku kazi ninjoro ntashye ngeze mu nzira numva bari kurasa ntega amatwi ngo numve ahantu imbunda ziri kuvugira, ntashye nsanga batwitse imodoka ya gitifu. Ngirango mbaze amakuru y’uko bimeze, mbona ni abasirikare mpita nagiserera moto ngo ntahe, ngeze ku irembo nsanga ikindi gitero giturutse ku murenge gihita kimfata.”

Yakomeje avuga ko bamwatse ibyangombwa bye byose barangiza bakamutwikira moto byarangira bakabajyana n’abandi bari bafashe bagenda babakubita kugera mu gasantere ko mu Rumenero bica inzugi z’amabutiki barasahura bikoreza aba bari bafashe ibyo basahuye barabibatwaza.

Ati: “Tubagejeje mu ishyamba barongera baraturekura badukoresha inama batwicaje tugirango bagiye kudutwika natwe, birangije batubwira amagambo…ngo ntabwo batwanga…baratubwira ngo umuntu uzajya ababona akavuza induru bazajya bamurasa mu kanwa..ngo tugende tuburire abantu, ngo nibajya bababona ntibakajye bavuza induru..”

Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyabimata basize bayitwitse

Yongeyeho ko babakubise bakabavunagura mbere yo kubarekura, bakaba bavugaga Igiswahili, Ikinyarwanda ndetse n’Ikirundi bavanga kandi ngo bose uko bageraga mu 100 bari bafite imbunda harimo abambaye gisirikare n’abambaye gisivili.

Yakomeje agira ati: “Bavugaga ngo uwo baje kureba baramuzi..ngo ntitugire ubwoba..ngo kandi, uyu murenge wose wa Nyabimata ngo ni uwabo..ngo ushaka ko bakorana azagumamo, ngo utazabishaka azawuhunge naho ubundi ngo isaha ni isaha umurenge ni uwabo barawufashe.”

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango  yashubije itangazamakuru bimwe mu bibazo nkuko Bwiza dukesha iyi nkuru ibyandika.

Yagize ati: “Urumva..igisirikare ntigitangaza ibyo kigiye gukora. Ahubwo icyo nkwizeza gusa nuko ibivugwa bitazaba, kandi n’ababikoze bazamenyekana mukabibona. Ibindi byo kuvuga ngo igisirikare kigiye gukora iki,… icyo kibazo nawe urabizi ko utakibonera igisubizo.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yakomeje avuga ko hari abari gukurikirana iki kibazo bo mu nzego z’umutekano naho ngo ku ruhande rwa RDF aho umwanzi yaturuka hose ntibyamuhira.

Yagize ati: “Aho yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka.”

Yabajijwe niba baba bamenye aba bantu bagabye iki gitero abo ari bo, yirinda kuvuga abo ari bo agira ati: “Oya” gusa yumvikanisha ko bashobora kuba hari abo bakeka atifuje gutangaza.

Ati: “Reka njyewe n’aho baturutse njye sindahamenya, wowe urahazi?”

Bivugwa ko abateye bashobora kuba baturutse I Burundi , maze mu gusubiza ati: “Reka da, ayo makuru ntabwo njyewe nyazi.”

Ibyabaye kuwa 19 Kamena bibaye mu gihe hari hashize icyumweru kimwe n’iminsi, aho kuwa 10 Kamena abantu bitwaje intwaro gakondo bagabye igitero mu wundi murenge wo muri aka karere ka Nyaruguru witwa Ngera, bagakomeretsa abaturage ndetse bakabasahura.

2018-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana  ni muntu ki ?

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni muntu ki ?

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Bombori-Bombori mu Ishema Party :  Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro  Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa

Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa

Ubwanditsi 26 Apr 2018

3 Ibitekerezo

  1. Yayeli G.
    June 21, 20185:21 pm -

    None se ubu bariya bishe abaturage bagakomeretsa abandi , ikibazo cyabo cyarangiye? Muzarangiza ikibazo cyose cy abanzi b urwanda? Ko ari benshi cyane kandi bafite intwaro se muzabashobora? Ntabwo muzi aho bari ..ntimuzi aho bihishe ,ntimuzi imigambi yabo….
    Aya magambo ndabona ari nko kwihagararaho, kwiha akanyabugabo! Ahubwo musenge cyane!

    Subiza
  2. GAEL
    June 22, 201811:16 am -

    hahahaaa YAYELI we ufite ubwenge buuukeeee cyane nka gatonyi niko FPR 94 niba uzi amateka yarwanaga n abangana gute?uzanabaze uko yakosoye muri CONGO MY DEAR FPR ntabwo ari FDRL y ibigambo gusa FPR ishyira mubikorwa ukanure neza amaso uraje urebe uburyo bakosora FPR urayibarirwa!!!!!

    Subiza
  3. dada
    June 22, 201811:19 am -

    YAYELI ngo bazarangiza ikibazo cy abanzi b uRWANDA hahahaaa nibashaka bazabe benshi nk umucanga uri kunyanja uzarebe ABASORE BACU NGO …….INKOTANYI zo kabyara zibaha isomo nkazikunda!!!!!bahe akanya uzirebere wowe n abandi nkawe!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we
Mu Rwanda

Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira
Amakuru

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe
ITOHOZA

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Ubwanditsi 11 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru