Nyuma yaho Nahimana Thomas n’itsinda bari kumwe rigizwe na Venant Nkurunziza, Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7 baburijwe kwinjira mundege ijya mu Rwanda kubera kutuzuza ibyangombwa, amakuru atugeraho aravuga ko Claire Nadine Kasinge yahisemo kwivumbura asubirayo.
Nyuma yayo k’umunsi w’ejo ku wakane kuya 23/11/2016, yari yatangiye gushyamirana na Nahimana kubera icyizere yari yamuhaye cyamaze kuyoyoka.
Claire Nadine Kasinge yahisemo gusubira inyuma ubu akaba ari munzira yerekeza Canada aho asanzwe aba aciye mu Bufaransa, Kansinge ni umwe mu bayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rya Thomas Nahimana.
Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7
Yavuzweho gufatanya na Nahimana mu buriganya bwo kwaka amafaranga impunzi z’abanyarwanda babeshya ko bagiye kubacyura mu Rwanda.
Amakuru twahawe guturuka muri Kenya aravuga ko kuva mu rukerera rw’ejo Claire Kasinge yakomeje kwijujuta ndetse aho arambaraye n’umwana we imibu irabarya baragenda bajya gucumbika mu baturage, Nahimana na Nkurunziza Venant basigara muri Airport, kuri ubu ngo bari kuririra mu myotsi muri transit y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta International Airport.
Padiri Nahimana yagerageje guhamagara abapadiri bagenzi be muri Eveche ya Nakuru muri Kenya, ababwira akaga arimo ndetse agerageza no kubasaba indaro biba ibyubusa baranga ndetse bamubwira ko batakwirengera ibyo bintu kuko kugeza ubu adafatwa nk’umupadiri, afatwa nk’umunyapolitiki. Ndetse amakuru twabonye avuga ko kuri Eveche ya Nakuru babwiye Padiri Nahimana ko kumuha icumbi bidashoboka rwose cyane ko umushumba Musenyeri Rukamba Philippe uhagarariye inama yAbepiskopi mu Rwanda yitandukanije nawe.
Amakuru yandi ava Nairobi aravuga ko ibibazo Nahimana arimo yatangiye kubibyaza umusaruro abikoramo Business ngo yahamagaye abanyarwanda batandukanye baba hanze y’igihugu ababwira ngo bisakasake bakamwohereze udufaranga kuri western union ngo kuko ubuzima bwifashe nabi Nairobi ngo kandi akaba atazi igihe bizakemukira.
Padiri Nahimana na Nkurunziza Venant ( abataripfana ) baryamye ku ntebe z’ikibuga cy’indege Nairobi.
Cyiza Davidson