• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Ubwanditsi 04 Feb 2019 ITOHOZA

Amakuru dukesha Burundi 24 TV avuga ko mu gihe cya hafi iri shami ry’itangazamakuru rigiye kugaragaza amashusho n’amajwi kuri TV Burundi 24, inkuru mbarankuru igizwe n’iminota 52. Iyo nkuru ikazaba ivuga ku buzima bwa Perezida w’u Burundi Nkurunziza Pierre.

Mu gutara iyo nkuru yakozwe n’umunyamakuru ufite ubwenegihugu bw’u Burundi n’u Bufaransa witwa Jean Jacques afatanyije n’itsinda rya TV Burundi 24 bahuye na se ubyara  Nkurunziza,  mu majyaruguru y’i Bugande  ku mupaka wa Kenya aho yahatuye uhereye mu 1975 ari kumwe n’umugore we wa kabiri bafitanye abana 4.

Uwo musaza akora umurimo w’ubucuruzi,  akaba atekanye muri ako karere ni se wa Perezida  w’Uburundi, avuga uburyo yaganye iy’ ubuhunzi, kuko ngo  yari yanze gushyingirwa ku ngufu umututsikazi.

Iyi nkuru mbarankuru ya TV Burundi 24 izagaragaza  n’ifoto y’undi mubyeyi  wa Nkurunziza [ mama we] bivugwa ko yaba afite ibibazo by’ihungabana mu mutwe kandi bikavugwa ko ngo yaba yarajyanwaga mu bapfumu, bikavugwa ko yahoranaga ubwoba.

Ibindi bimenyetso bihamywa n’abakoze iyo nkuru bavuga ko ubu burwayi bwo mu mutwe kuri ubu buri gukurikirana  Nkurunziza cyane ko umubyeyi we ngo yaba yarahisemo kumutangaho igitambo mu bapfumu  kugira ngo abashe kubaho, akaba yaratanze umwana we [Nkurunziza] agifite imyaka 5 y’amavuko, kuko icyo gihe bari baramuhitishijemo gupfa cyangwa gusara.

Nyina wa Pierre Nkurunziza Perezida w’u Burundi

Abantu bibaza niba Perezida w’u Burundi Nkurunziza  yaratanzweho igitambo mu bapfumu akaba akiriho kuri ubu, ni uko nyina yahisemo umuhungu we kuzahora ari mu rwego rw’abafite uburwayi bwo mu mutwe nkuko byanditswe muriyo nkuru. Iki kibazo nyamukuru gitegerejwe kuzatangazwa na TV Burundi 24.

Abanyamasengesho basengana n’umufasha we Denise Nkurunziza bamugiriye inama yo guhora asenga ngo bitaba ibyo ngo imitsindo yo kwa nyina ikazamukurikirana. Nguwo Perezida w’u Burundi,utumye igihugu kigwa mukaga k’ubukene, umutekano muke wateye impunzi zitabarika ziri hanze y’igihugu.

2019-02-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Ubwanditsi 05 Sep 2019
Inama ya RNC  igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara

Inama ya RNC igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Padiri Nahimana  arategura imyigaragambyo itemewe  kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Ubwanditsi 29 Nov 2016
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Ubwanditsi 27 Mar 2017

4 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    February 4, 20196:01 pm -

    NONE KO TWAVUKIYE MUBUHUNGIRO??NKURUNZIZA YARI ATARABA PEREZIDA WU BUWUNDI MWANSIGURIRA GUTE ???ESE KUKI MWITA KUBYAHANDI AHO KUTUMBWIRA IBYO MU RWANDA??
    NKURUNZIZA MUSEVENI ,GIKWETE…..NIZO NKURU MUGIRA !!ESE GIKWETE
    KO ATAZAMENYA IKIMUKUBISE!!!!!RUSHYASHYA MURI RTLM SHYA ????

    Subiza
  2. Evariste Justin Musonera
    February 5, 20195:39 am -

    Jye sinunvise ibyo mubajije. Aliko icyo nzi, n’abandi bazi Nkurunziza bazi, chane abo biganye muli Université I Bujumbura, ni uko afite uburwayi bwo mu mutwe.
    Ubwo uburwayi kandi abuca kuli Nyina umubyara, kandi ukiliho aliko utajya agaragara kubera izo mpanvu.
    Ubwo reka dutegereze, Burundi24 TV izadusobanurira neza. Ibyo kugukira mu guhungira simbona aho bihuriye niyo nkuru. Ikindi kitajya kivugwa nuko nyina wa Nkurunziza ali umuganwakazi w’ Umutare, umuntu atakibaza urwango yanga Abatutsi aho ruturuka.

    Subiza
  3. Emmy
    February 5, 20199:04 am -

    Aba CNDD FDD bose bataye umutwe mwibuke ko aribo bishe Monseigneur Ruhuna Joachim kandi yasize abavumye ko bazapfa bazerera nka Gahini!!!!! kandi ko amaraso yabarundi bamena azabahumira (azabasama) kuko ubwicanyi,gusahura,gutwika amavuriro,no kwangiza ibikorwa Remezo bitandukanye nibyo byabaranze bakiri inyeshyamba ibi nibyabaye si ibihimbano.nuwajya mu bubiko bwamakuru muri RTNB I Bujumbura aya magambo yayasangayo niba batarayavanyemo.

    Subiza
  4. sage
    February 5, 20199:37 pm -

    ibinyamakuru biragwira. muri interahamwe

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi  uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris  nawe  yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana
POLITIKI

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Ubwanditsi 28 Feb 2017
Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”
Amakuru

Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Ubwanditsi 01 Jul 2022
Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni
INKURU NYAMUKURU

Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni

Ubwanditsi 10 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru