Ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyakiriye indege nshya yahawe izina ‘Umurage’, Airbus 330-300, igiye gufasha u Rwanda kwinjira ku isoko ryo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Saa 16:40 nibwo iyi ndege ifite imyanya 274 yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko ikigo cyakoze iyi Airbus cyayimuritse kuri uyu wa Gatatu i Toulouse mu Bufaransa, ikaba ariyo ndege nini u Rwanda rutunze n’iya gatatu rwakiriye mu gihe kitarenze amezi atatu.
Ni indege yitezweho gufasha RwandAir kwagura ingendo, ikaba ari iya12 iki kigo kigize.
Iki kigo cy’ndege cyaherukaga kwakira indi ndege ya mbere muri Afurika ya Boeing 737-800 Next Generation (Kalisimbi), ifite ibyangombwa bijyanye n’igihe harimo na murandasi nziramugozi, WiFi. Muri Nzeri nabwo RwandAir yari yakiriye Airbus 330-200 ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, yahawe izina ry’ Ubumwe.
RwandAir ikorera ingendo mu byerekezo 19 birimo Cotonou muri Benin, Abidjan muri Cote d’Iboire, Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Cotonou, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville na Brazzaville.
Ifite intego zo gutangira ingendo i Harare muri Zimbabwe na Mumbai mu Buhinde, no kuba yajya ibasha gutwara abagenzi miliyoni eshatu ku mwaka, bavuye ku 500 000.
Airbus 330-300