Mu nama y’umunsi umwe, abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma biri mu muryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS) baganiriye ku bibazo by’umutekano muke ndetse n’uburyo bwo kunoza ubucuruzi hagati yabyo.
Iyi nama yabereye mu gihugu cya Gabon kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, iyoborwa na Perezida wa Gabon, Ali Bongo, ari na we uyobora uyu muryango.
Yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu 11 binyamuryango birimo, u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Tchad na Sao Tome & Principe.
Ibibazo by’umutekano muke muri aka karere byafashe umwanya munini muri iyi nama
Mu by’ingenzi byaganiriweho mu bijyanye n’umutekano, harimo ibikorwa by’iterabwoba muri aka karere nk’ imitwe y’inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique n’u Burundi; igamije guhungabanya umutekano n’amahoro muri aka karere.
Abitabiriye iyi nama kandi barebeye hamwe amatora yabaye muri uyu mwaka ndetse n’ibibazo byayagaragayemo birimo n’ibibazo by’umutekano muke byagiye biba nyuma y’amatora.
Ubucuruzi na bwo bwahawe umwanya munini muri iyi nama.
Banaganiriye no ku bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika n’ubwambukiranya imipaka n’iterambere ry’ubwikorezi bwo mu mazi no mu kirere muri aka karere.
Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu binyamuryango bya ECCAS, ibihugu byasabwe ko byatanga urutonde rw’ibicuruzwa byazajya byohereza mu bihugu bigenzi byabyo mu rwego rwo gutangiza ubucuruzi bwisanzuye bwambukiranya imipaka nta misoro yatswe.
Kugirango uwo mushinga w’ubwo bucuruzi ushoboke, Abaminisitiri b’Ubucuruzi n’Imari muri aka karere, bemeranyijwe ku biciro byihariye bizashyirwa ku bicuruzwa byinjizwa mu bihugu by’uyu muryango ariko byarakorewe hanze yawo.
Imisoro izajya iva mu bicuruzwa byakorerwe hanze y’aka karere izajya atangwa nk’inkunga yo kuziba icyuho kizaba cyagaragaye mu misoro aho 50% by’azinjira azafasha mu kuziba icyuho cyizagaragara mu misoro bitewe no koroshya ibiciro by’ubucuruzi n’imisoro mu bihugu bigize uyu muryango wa ECCAS.
Iyi nama yemeje ko ibihugu bizajya bitanga 0,4% by’imisoro y’ibicuruzwa biturutse hanze yawo nk’inkunga yo guteza imbere uyu muryango. Gusa u Rwanda rwo rwakuriweho iyi nkunga.
Gukurirwaho iyi nkunga ya 0,4% byatewe nuko u Rwanda rusanzwe rutanga izindi nkunga nk’iyi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ingana na 1,4% yo guteza imbere ibikorwa remezo n’indi ingana na 0,2% rutanga mu muryango wa Afurika yunze ubumwe mu rwego rwo kuwuteza imbere.
Uretse Perezida Kagame, abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barimo Idriss Deby Itno wa Chad, Faustin-Archange Touadera uyobora Repubulika ya Centrafrique, ibindi bihugu byari bihagarariwe n’abandi bayobozi mu nzego zabyo zinyuranye.