Mu gihugu cya Uganda umunyarwanda w’umukire witwa Kanyamunyu ubu ari muri gereza ya Luzira hamwe n’umukobwa w’Umurundikazi witwa Cynthia Munwangari bazira ko Kanyamunyu yarashe uwitwa Kenneth Akena agapfa bapfa Cynthia.
Kanyamunyu bivugwa ko yarimo asambana na Cynthia Munwangari mu modoka kandi Cynthia akaba yari Fiance wa Kenneth Akena kumara igihe kirekire.
Cynthia ubu ufunzwe kubera yari kumwe na Kanyamunyu arasa Akena agapfa
Ubwo bari baparitse imodoka yabo Kanyamunyu na Cynthia ahitwa Lugogo ,Kenneth Akena nawe niho yari aparitse imodoka ye mu gihe yavaga muri parikingi imodoka ye igonga iya Kanyamunyu avamo agiye gusaba imbabazi Kanyamunyu ,Kanyamunyu amubonye agirango aje kubafata kuko yari azi ko ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ya Kenneth akurayo impunda aramurasa.
Kanyamunyu niwe wahise amushyira mu modoka amujyana kwa muganga mu rwego rwo kujijisha ko we yaje atabaye.
Ibi byabaye mu byumweu 2 bishize ikaba ari inkuru ikomeje kugarukwaho n’ibitangazamakuru byo muri Uganda bitandukanye.
Kenneth Akena yageze kwa muganga atarapfa ashobora kubwira abari bari aho uko byagenze byose amaze kubivuga ahita apfa.
Kanyamunyu polisi imuzanye kuburana
Cynthia na Kanyamunyu bavugana n’umunyamategeko wabo baje kuburana mu rukiko
Polisi ya Uganda yahise imufata n’umukobwa bari bari kumwe Cynthia Munwangari ndetse n’abavandimwe ba Kanyamunyu 2 Moses na Joseph Kanyamunyu nyuma yo gukurikirana bagasanga hari ibyo bavuganaga kuri Telephone mbere yo kurasa Akena ,ubu bose uko ari 4 bakaba bari muri gereza kuru ya Uganda Luzira.
Amakuru avuga ko Cynthia akigera muri gereza yaraye arira atarumva ukuntu ageze muri gereza ya Uganda kandi iwabo ari I Burundi naho Kanyamunyu we yagiye azi ko kubera ari umuherwe aribwakirwe nk’umuherwe ahageze asanga atari uko bimeze ku buryo yari yizaniye matora nini bamwangira kuyinjiza umuryango we uyisubizayo.
Bamushyize hamwe n’abandi bafungwa aryama kuri ka matora gato adafite icyo kwiyorosa ariko umwe mu bafungwa niwe wamugiriye impuhwe amuha icyo kwiyorosa.
Ubu bakaba bashinjwa kwica Akena bakoresheje imbunda ku buryo bashobora gufungwa imyaka myinshi hagati ya 25.
Umuryango wa Cynthia ukaba ufite impungenge ko azasazira muri gereza kandi bari bamwitezeho kuzabagirira akamaro dore ko ari umukobwa mwiza abagabo babakire buri umwe yashakaga kumugira umugore.
Mu gihugu cya Uganda usanga abantu bicwa uko bucyeye uko bwije hakoreshejwe imbunda ku buryo usanga na Polisi yaho ihabwa ruswa mu kwica abantu.