Kuri uyu wa gatanu niho habaye amatoro mu rwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, nyuma yaho Fred Muvunyi wayoboraga uru rwego ahungiye Igihugu ku mu goroba wo kuwa mbere tariki 11 Gicurasi 2015.
Fred Muvunyi yafashe indege iva i Kigali, igaca Istanbul muri Turukiya ikagera i Bruxelles mu Bubiligi ariho aherereye kugeza ubu. Nyamara icyo yahunze kikaba kitarigeze gisobanuka nan’ ubu.
Amatora yabanjirijwe na raporo y’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abanyamakuru bigenzura, Bwana Mugisha Emmanuel wakunze kugaragariza inteko rusange ibyo RMC yagezeho mu bikorwa byayo bya buri munsi byiganjemo ubuvugizi ku mwuga w’Itangazamakuru.
Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa RMC
Nyuma y’uko buri wese yihitiyemo indorerezi imuhagararira mu ibaruramajwi abakandida bakurikiranye mu buryo bukurikira.
1.Barore Cleophas =187
2.Kagire Edmond = 154
3.Rwasa Jerome = 124
4.Uwineza Lliliane = 115
5.Ayanone Solange = 99
6.Mutuyeyezu Oswald Oswakim = 75
Hashoje hatorwa uhagarariye Sosiyete sivile ariwe :
Madame Ingabiire M.Immaculee
Professeur Nkaka Raphael hamwe na DR Uwimana JP hamwe na Professeur Christopher Kayumba bahagarariye abarimu ba Kaminuza.
Me Mucyo D nawe ahagarariye abanyamategeko .
Kuri iyi myanya hatowe aba bakurikira :
1.Dr Uwimana Jean Pierre
2.Dr Mucyo mu mubamategeko
3.Na Madame Ingabire Immaculee muri sosiyete sivile
N’ubwo habanje impaka ndende, uko byagenda kose amatora yagenze neza mu mutuzo kuko abantu bari batuje bategereje ibibuve mu matora.
Ikindi hari ubwo usanga amatora akorwa induru zikaba nyinshi ariko kuri iyi nshuro nta kibazo cyari gihari ukuyemo ko hari nka ba 3 amajwi yabo yabaye impfabusa nkaho hari nuwatoye uwahoze ayobora uru rwego akaza kwegura ku mirimo ye nyuma akajya kwibera mu mahanga.
Abanyamakuru biyamamariza kuzahagararira abandi muri RMC
Barore nyuma yogutorwa
Kenis niwe wayoboye amatora
Umwanditsi wacu
Jean bosco HABIMANA
Muraho nifuzaga ko mwampa adrsse email za Cleophas Borare
nashakaga kumusuhuza twabanye mu li Univesite i Butare kandi duturana ni Gikondo igihe kirekire mbereyuko nimukira Kicukiro
ubu ntuye muli France
ndi DR Jean Bosco HABIMANA
nize Ibijyanye na Chimie
Murakoze