• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ubwanditsi 11 Feb 2016 IMIKINO

Umuyobozi w’ikipe ya Mbabane Swallows yitegura kwakira APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora ribanza rya Orange CAF Champions League, yatangaje ko bafite ikizere cyo kwitwara neza muri uyu mukino ndetse ahamagarira abakunzi b’iyi kipe kuzitabira umukino ari benshi.

-2058.jpg

Mbabane Swallows izakira APR FC ni ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016, kuri Somhlolo National Stadium mu gihe ikipe ya APR FC yaraye ihagurukanye abakinnyi 18 yerekeza muri Swaziland.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri Swaziland kuri uyu wa Gatatu, Sibusiso Manana, umuyobozi wa Mbabane Swallows yavuze ko asanga ikipe ye itazatenguha abafana.

“Imyiteguro irakomeje kandi ndahamya ko tuzaba tubiteguye neza ku Cyumweru. Ntabwo ari umukino usanzwe, ni yo mpamvu natwe twiteguye bikomeye. Dufite intego yo kuba twakomeza, turaharanira ishema ry’igihugu, tuzamura ibendera ryacyo. Ntabwo tuzaba dukina nka Mbabane Swallows ahubwo nk’igihugu cya Swaziland kuko tuzi icyo bisobanuye.”

Sibusiso Manana akaba yakomeje asaba abafana batandukanye bo muri Swaziland kuzaza gushyigikira ikipe yabo kuko ngo bizeye intsinzi.

Amateka ya Mbabane Swallows muri iri rushanwa:

Mbabane Swallows ni ikipe yashinzwe mu 1948, bivuze ko imaze imyaka 68. Ikaba igiye gukina CAF Champions League ku nshuro ya 4 yikurikiranya, iya 6 mu myaka 10 ishize, ariko ntirarenga ijonjora ribanza.

Mu nshuro ebyiri zibanza yakuwemo n’amakipe yo muri Afurika y’Epfo; Orlando Pirates (2006), Supersport United (2009) mu gihe mu nshuro eshatu ziheruka yagiye ikurwamo n’amakipe yo muri Zambia; Zanaco (2013), Nkana (2014), na Zesco United (2015). Aha, hose habaga ari mu ijonjora ribanza.

Abasifuzi b’uyu mukino:

Uyu mukino wa Mbabane Swallows na APR FC uzayoborwa n’abasufuzi batatu bo muri Zimbabwe: Norman MATEMERA, Salani NCUBE na Edgar RUMECK.

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 18 arahagurukana nabo kuri uyu wa gatatu bakerekeza mu gihugu cya Swaziland, gukina umukino ubanza na Mbabane Swallows.
-2059.jpg
Ni mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, Orange CAF Champions League muri 2016, riratangira kuri uyu wa gatanu, mu mikino y’amajonjora.
Abakinnyi 18, umutoza Rubona azifashisha:

Abazamu:

1 . Ndoli Jean Claude
2. Kwizera Olivier

Abakina inyuma:

3. Rusheshangoga Michel
4. Ngabo Albert
5. Rutanga Eric
6. Bayisenge Emery
7.nshutinamagara Ismaeil
8. Usengimana Faustin
9. Rwatubyaye Abdul

Abakina Hagati:

10. Mukunzi Yannick
11. Ntamuhanga Tumaine
12. Butera Andrew
13. Bizimana Djihad
14. Benedata Janvier
15. Iranzi J Claude
16. Sibomana Patrick

Ba Rutahizamu:

17. Ndahinduka Michel
18. Mubumbyi Bernabeu
Umutoza mukuru: Rubona Emmanuel

Umutoza Wungirije: Bizimana Didier
Umutoza w’Abazamu: Mugabo Alex

Kalisa Adolphe bita Camarade, akaba ari we uyoboye iyi delegatiyo y’aba bakinnyi ba APR FC bazakina uyu mukino na Mbabane Swallows kuri iki cyumweru.

Ikipe ya Mbabane Swallows irahura na APR FC mu mukino ubanza wa Champions League, Rubona Emmanuel avuga ko nta makuru menshi ayifiteho, buretse amashusho macye yabashije kubona kuri Youtube ikina.

Ku rundi ruhande, umuyobozi wa Mbabane Swallows, yatangarije ikinyamakuru Swazi Observer, ku ikipe ya APR FC ifite abakinnyi 15 b’abanyamahanga igenderaho, mu gihe iyi kipe imaze imyaka 4 nta mukinnyi igikoresha w’umunyamahanga.

M.Fils

2016-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Umunya-Eritrea Biniam Girmay yegukanye agace Karongi-Musanze

Umunya-Eritrea Biniam Girmay yegukanye agace Karongi-Musanze

Ubwanditsi 28 Feb 2019
U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 10 Jul 2022
Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Ubwanditsi 16 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface
INKURU NYAMUKURU

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo
HIRYA NO HINO

Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo

Ubwanditsi 28 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru