Nyuma y’uko Donald John Trump atsindiye amatora muri Amerika mu buryo butunguranye kubera amagambo akarishye yakoreshaga ubwo yiyamamazaga. Abimukira benshi baba muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko batangiye gushya ubwoba.
Nyuma rero yo gutangaza izi gahunda ze bamwe mu banyamerika zarabashimije ariko abandi zibakura umutima ariko byarangiye ababyishimiye bamutoye, none ubu icyo bamutegerejeho ni ukureba ko azashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije mu gihe ku rundi ruhande abo bitashimishije n’abo byateye ubwoba bahise batangira imyigaragambyo mu migi itandukanye yo muri Amerika.
Ku birebana no kwirukana abantu badafite ibyangombwa baba muri Amerika yavuze ko atazirukana abimukira bose badafite ibyangombwa kuko nawe ubwe arabizi ko atabishobora ahubwo ko ashobora kuzacyura (deportation) abagera kuri Miliyoni 2 cyangwa 3 ariko nabo avuga ko azohereza abaregwa ibyaha by’ubwicanyi, ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu n’ibindi.
Muri aba rero Theogene Rudasingwa ashobora kwisanga ari kuri liste y’abo banyabyaha kuko kugeza ubu aba muri Amerika ntabyangombwa agira, akaba ashobora gusubizwa mu gihugu cye kungufu, deportation.
Theogene Rudasingwa yabaye umutekamutwe (comman) ruharwa, kuva akiri mu buhunzi muri Uganda, kandi ubutekamutwe bwe ni ubwa kera bunazwi n’abo babyirukanye muri za 80. Kugeza n’uyu munsi abo biganye bakanabana, bamwita akazina k’agahimbano ka REDCOM, izina yahawe kubera operation y’ubutekamutwe yigeze gutekereza ubwe, akanayishyira mu bikorwa, nubwo bwose byamupfubanye.
Bivugwa ko igihe yigaga muri Kaminuza ya Makerere, Kampala muri Uganda, yageragezaga kubaho mu buzima buhenze kandi nta mikoro, ibyo rero byamutwaye mu madeni (mu myenda) itabarika (high indebtedness). Nyuma rero yatetse umutwe wa kibandi (criminal extorsion operation) aho abaguye mu mutego we, yabakoreye blackmail abaha amabwiriza yo gushyira amafaranga kuri konte ye mu izina ryirihimbano rya Mr. “REDCOM CX-1200”. Ariko ku bw’amahirwe ye macye uwo mushinga wa Theogene w’ubutekamutwe waje gutahurwa, ariko hari abo yari amaze kuyakuramo.
Ibi byamuviriyemo gutoroka kuri kaminuza, ata amasomo, anatorokera muri Kenya yitwaje ngo abashinzwe umutekano muri Uganda bamugeraga amajanja.
Nyuma y’aho NRA ya Museveni ibohoreje igihugu mu 1986, Rudasingwa yasubiye muri University ya Makerere, avuga yuko yari muri NRA ngo kandi yari umuwofisiye mu gisirikare.
Kandi igisirikare cya mbere yinjiyemo ni icya RPA mu mpera ya 1990 ! Kuko ingeso ishirana na nyirayo (old habits die hard). Na nyuma y’aho ashyiriwe mu mwanya uteye ishema wo kuba diregiteri wa kabine (Director of Cabinet) mu biro bya Perezida, Theogene Rudasingwa yagiye mu bikorwa byo gutanga za kontaro (contracts) ariko yabanje guhabwa za bitugukwaha (kick-backs).
Hari igihe yatanze isoko, ku i kampuni yo mu ishakoshi (briefcase company) yahimbye yuko ifite icyicaro Nairobi, ryo kugemura ibikoresho muri perezidansi.( Ibikoresho bya Sport nibyo mugikoni ) Nk’uko wakabitekereje, iyo contract yagenze nabi, kuburyo ibikoresho bimwe byanze guca mumiryango y’inzu bakajya babinyuza mugisenge , babanje gukuraho amabati.
Ibi byose byakorwaga kumabwiriza ya Rudasingwa Theogene, bimwe byanga kujyamo bipfa ubusa, igihugu kihahombera amafaranga menshi, kubera ibyo bikorwa bya corruption, Major Rudasingwa yashyikirijwe ubutabera, araburanishwa ariko aza guhanagurwaho icyaha kubera yuko habuze ibimenyetso bihagije kandi mu by’ukuri ibyo bimenyetso byari bihari ariko Rudasingwa yarabaye inkwakuzi bihagije (smart enough), arabyibisha birabura.
Ese Igihugu kizamwakira, kimubabarire ni ukubitega amaso.
Cyiza Davidson