Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda bashyiraho gahunda zibateza imbere kandi birinda kwirara mu byo bakora byose.
Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2016 rinatanga ikaze mu wa 2017, Perezida Kagame yavuze ko nkuko byagarutsweho mu nama ya 14 y’Umushyikirano yabaye kuwa 15-16 Ukuboza 2016, Abanyarwanda bose bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. Yavuze ko ibyo bisaba gushyiraho gahunda ziteza buri wese imbere, ati “ nkuko tubibona kandi tunabyemera, dufite ibyangombwa n’amahirwe mu gihugu cyacu.”
Yavuze ko Abanyarwanda bazakomeza kugera ku byo bifuza mu gihe bashyize imbere ubufatanye, ubwubahane n’urukundo bafitiye igihugu.
Ati “Ubusugire n’umutekano by’igihugu cyacu nkuko bisanzwe niwo musingi w’iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.”
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda, yongeye kandi kubasaba kutirara mu byo bakora, bakubakira ku byagezweho baharanira iterambere rirambye.
Ati “Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora. Nimureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka mu nzego zose hatari mu za leta gusa ahubwo no mu z’abikorera.”
Mu birori byo gusoza umwaka byahuje abayobozi bakuru b’igihugu, abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi batandukanye, byabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, Perezida Paul Kagame yavuze ko umwaka wa 2016 u Rwanda rwabashije kurenga imbogamizi rwari rufite zigahinduka ibisubizo.
Yavuze ko buri mwaka ugira ibibazo n’amahirwe byawo ariko uwa 2016 ibyo u Rwanda rwabashije kugeraho biruta kure ingorane rwahuye nazo.
Ati “Twahuye n’ibibazo turabikemura byiyongera ku mihigo twesheje. Ku birebana n’u Rwanda nta binyoma bihari. Ibyo mubona ni nako bimeze, icyo ubibye nicyo usarura.”
Perezida Kagame yavuze ko 2017 ikwiye kuba umunsi wo kwishimira ibyakozwe mu 2016, ibibazo byagiye bigaragara bigasigarana n’umwaka urangiye.
Perezida Kagame Paul