• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2017 Mu Mahanga

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda bashyiraho gahunda zibateza imbere kandi birinda kwirara mu byo bakora byose.

Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2016 rinatanga ikaze mu wa 2017, Perezida Kagame yavuze ko nkuko byagarutsweho mu nama ya 14 y’Umushyikirano yabaye kuwa 15-16 Ukuboza 2016, Abanyarwanda bose bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. Yavuze ko ibyo bisaba gushyiraho gahunda ziteza buri wese imbere, ati “ nkuko tubibona kandi tunabyemera, dufite ibyangombwa n’amahirwe mu gihugu cyacu.”

Yavuze ko Abanyarwanda bazakomeza kugera ku byo bifuza mu gihe bashyize imbere ubufatanye, ubwubahane n’urukundo bafitiye igihugu.

Ati “Ubusugire n’umutekano by’igihugu cyacu nkuko bisanzwe niwo musingi w’iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.”

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda, yongeye kandi kubasaba kutirara mu byo bakora, bakubakira ku byagezweho baharanira iterambere rirambye.

Ati “Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora. Nimureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka mu nzego zose hatari mu za leta gusa ahubwo no mu z’abikorera.”

Mu birori byo gusoza umwaka byahuje abayobozi bakuru b’igihugu, abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi batandukanye, byabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, Perezida Paul Kagame yavuze ko umwaka wa 2016 u Rwanda rwabashije kurenga imbogamizi rwari rufite zigahinduka ibisubizo.

Yavuze ko buri mwaka ugira ibibazo n’amahirwe byawo ariko uwa 2016 ibyo u Rwanda rwabashije kugeraho biruta kure ingorane rwahuye nazo.

Ati “Twahuye n’ibibazo turabikemura byiyongera ku mihigo twesheje. Ku birebana n’u Rwanda nta binyoma bihari. Ibyo mubona ni nako bimeze, icyo ubibye nicyo usarura.”

Perezida Kagame yavuze ko 2017 ikwiye kuba umunsi wo kwishimira ibyakozwe mu 2016, ibibazo byagiye bigaragara bigasigarana n’umwaka urangiye.

-5220.jpg

Perezida Kagame Paul

2017-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.

Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.

Ubwanditsi 12 May 2021
Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwanditsi 09 Sep 2024
UN yaje kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bageze imyiteguro

UN yaje kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bageze imyiteguro

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse  yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Ubwanditsi 11 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga  REG VC berekeje muri Police Volleyball Club
Amakuru

Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga REG VC berekeje muri Police Volleyball Club

Ubwanditsi 14 Aug 2025
BNR iraburira abashoye imari mu bigo bya baringa birimo na Supermarketing.
UBUKUNGU

BNR iraburira abashoye imari mu bigo bya baringa birimo na Supermarketing.

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru