Nyuma y’uko polisi y’igihugu yatangaje ko Umunyamategeko Nzamwita Toy yarashwe n’Abapolisi bikamuviramo urupfu mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, urugaga rw’Abavika rwatangaje ko hari amakuru y’ingenzi ataratanzwe na Polisi ku iyicwa rya Nzamwita bityo rukaba rusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi rikihutishwa.
Polisi y’u Rwanda mu itangazo yatanze ndetse inagaragaza ko ibabajwe n’urupfu rwa nyakwigendera Me Toy Nzamwita, yavuze ko uyu munyamategeko yarashwe batabishaka ariko ko yari yishe amategeko y’umuhanda kubera ubusinzi.
Mu itangazo ryatanzwe n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rivuga ko bitumvikana ko umuntu wabo yahanishwa igihano cyo kuraswa kuko yasinze bityo hakaba hakenewe ibindi bimenyetso bifatika kandi byihuse ku rupfu rwa mugenzi wabo.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Me Amida Furaha ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’igitaraganya y’abagize uru rugaga yahise iterana kuwa 31 Ukuboza 2016, nyuma y’uko humvikanye amakuru ko mugenzi wabo yapfuye arashwe na Polisi y’igihugu.
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 31 Ukuboza, indi modoka yari itwaye umukozi wa MTN yarasiwe aharasiwe Me Toy, aho polisi ikomeza ivuga ko uwari uyitwaye nawe yari yasinze bityo bamuhagarika akanga guhagarara nk’uko bivugwa ko byagenze kuri Me Toy Nzamwita Ntabwoba.
Indi modoka yari itwawe n’ umukozi wa MTN yarasiwe kuri KCC
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Inama y’Urugaga ibabajwe n’uburyo mugenzi wabo yavukijwe ubuzima, bagasanga atari bwo buryo bwagombaga gukoreshwa kabone n’iyo haba hari amategeko y’umuhanda atarubahirijwe nk’uko bivugwa mu itangazo rya Polisi.
Nyakwigendera Nzamwita Toy