Kuwa kabiri tariki ya 3 Mutarama 2017, ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi habereye umuhango wo guhererekanya hagati ya Polisi ya Uganda n’iy’u Rwanda umunyarwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka Rusizi.
Mu muhango wo guhererekanya uyu Hategekimana, Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje, naho iya Uganda ihagarariwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Moses Barigye wari uhagarariye ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Uganda.
CSP Ndayambaje yavuze ko ku itariki ya 30 Ukwakira 2016, Hategekimana yibye Ayinkamiye Solange w’imyaka 37 wo mu murenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi amadolari 4.037 n’amafaranga y’u Rwanda 40.000, iki cyaha agikorera mu karere ka Rusizi, uyu Ayinkamiye akaba yari umucuruzi w’amatungo magufi, Hategekimana akaba yari umukozi we bafatanya muri ubwo bucuruzi.
Yasobanuye uko byagenze avuga ati :”Hategekimana yagiye gusura Ayinkamiye, akaba yari azi ko afite amafaranga kuko bari basanzwe bakorana, nibwo yamuciye mu rihumye yinjira mu cyumba, akuramo ariya mafaranga ahita ahungira muri Uganda. Ayinkamiye yahise ageza ikibazo cye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihundwe, nayo ibimenyesha ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, ryandikira irya Uganda ko hari umuntu wakoreye icyaha mu Rwanda agahungirayo, nabo batangira kumushakisha, nyuma gato arafatwa, ubu akaba agaruwe mu Rwanda.
CSP Ndayambaje yashimye imikoranire myiza iranga Polisi z’ibihugu byombi mu guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka no guhererekanya ababikora. Yavuze ati:”Imikoranire myiza yatumye ibihugu byombi bifatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka no guta muri yombi ababikora. Abantu bakorera ibyaha mu bihugu byo mu karere bagahungira muri kimwe muri byo, bamenye ko imikoranire hagati ya Polisi z’ibi bihugu ihamye, ku buryo bitakorohera uwo ariwe wese kwidegembya muri kimwe nyuma yo gukora ibyaha mu kindi.”
Hategekimana akaba agiye koherezwa mu karere ka Rusizi aho yakoreye icyaha, agakorerwa dosiye agashyikirizwa ubutabera.
RNP