Mugihe mu Rwanda hakomeje imyiteguro yo gutabariza Umwami Kigeli mu cyubahiro kimukwiye. Abantu bakomeje kwibaza ibyo uwahoze ari umugaragu w’Umwami Kigeli , ariwe Boniface Benzinge arimo bikabayobera. Indanini, ipfunwe n’ikimwaro cy’amafaranga ya Rujugiro na RNC yariye birimo kumukoresha amahano.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Boniface Benzinge ryemeje ko uzakurikira Umwami Kigeli V Ndahindurwa ngo wemejwe n’Abiru ari Emmanuel Bushayija, wari umubereye se wabo. Uyu Emmanuel Bushayija niwe wariye amafaranga ya RNC na Rujugiro bayasangira na Benzinge ndetse na Gerard Rwigemera Umugambanyi wari umu RADER ari nawe wagambaniye Rudahigwa, ngo Umugogo wa Kigeli utazatabarizwa mu Rwanda.
Uyu wavuganye na Rushyashya yagize ati : njye byanteye kwibaza uburyo iyimikwa ry’uyu mwami risa nkiridakurikije amategeko yarasanzweho ku bami babanje ati gute?
Ubundi uko abami bakurikiranaga niko bafataga amazina y’ubwami mu buryo bukurikira habanzaga CYILIMA, KIGELI, MIBAMBWE, YUHI bishatse kuvuga ko ari inzira koko yiyimikwa ry’umwami hagakurikiyeho Mibambwe aho kuba Yuhi nkuko byatangajwe na Boniface Benzige, nkibaza ikibazo gikurikira ese ni kuki hatakurikiyeho Mibambwe ahubwo bakarisimbuka bakimika Yuhi?
Ikindi cyirazira kwimikira umwami ishyanga aya ni amahano yakozwe n’umujyanama n’umuvugizi w’umwami Benzige. Ni Coup d’Etat, ntawimika umwami undi atarurutswa mu gitaka.
Emmanuel Bushayija
Iby’amatiku yababanye n’Umwami Kigeli bikomeje kuba agatereranzama n’ubwo abanyarwanda benshi bishimiye ko Umugogo w’Umwami Kigeli ugiye gutabarizwa mu Rwanda. Ndetse bakanishimira ko Kigeli ariwe ubaye Umwami wanyuma w’ u Rwanda.
Cyiza D.