Iyo igihugu kirimo intambara cyangwa ubundi bwumvikane buke hagashyirwaho umuhuza, uwo muhuza aba afite akazi katoroshye cyane iyo igice kimwe mu mpande zihanganye kigaragaza kutamwibonamo !
Tariki 2/3/2017 nibwo EAC yashyizeho Benjamin Mkapa kuba umuhuza mu bibazo by’u Burundi, atangira akazi ke impande zose zitavuga rumwe zitamubonamo ikibazo.
Ubu ariko abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi batangiye gushinja Mkapa yuko abogamiye kuri Nkurunziza, kandi iyo bisobanuye usanga nta kinyoma kirimo.
Abo barwanya ubutegetsi mu Burundi bavuga yuko Nkurunziza yiyamamarije manda ya gatatu itegeko nshinga ridahinduwe ngo manda ebyiri ntarengwa ziveho, n’amasezerano ya Arusha bakigenderaho ateganya manda ebyiri gusa k’umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo bamurwanya rero bavuga ko Nkurunziza ari ku butegetsi mu buryo butemewe n’amategeko !
Tariki 9/12/2016 Mkapa we yabwiye abanyamakuru iBujumbura yuko abavuga ko Nkurunziza ari ku butegtsi mu buryo butemewe n’amategeko baba bavuga ubucucu (foolishness) ngo kuko Nkurunziza yagiyeho binyuze mu matora ngo n’inkiko zikaba zarabyemeje !
Ayo magambo ya Mukapa yarakaje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bibumbiye muri CNARED, umutwe uhuruza hamwe amashyaka akomeye muri opozisiyo. Umuyobozi wa CNARED, Jean Minani, atangaza ko batazongera kwitabira ibiganira byatumijwe na Mkapa ngo kuko yigaragaje neza yuko abogamiy kuri Nkurunziza.
Abo bo muri CNARED bakavuga yuko ayo magambo Mkapa yavugiye Bujumbura yari ayo gutsindwa no kwegura, bagasaba ahubwo yuko LONI yaba ariyo ifata ako kazi k’ubuhuza !
CNARED, Anicet Niyonkuru
Koko kandi bigaragara yuko ibi bya CNARED nta mikino irimo ! Tariki 16 uku kwezi Mkapa yatumije abatavuga rumwe mu bibazo by’u Burundi guhurira Arusha, CNARED yanga kwitabira ubwo butumire kuko itakimwemera. Umunyamabanga mkuru wa CNARED, Anicet Niyonkuru, avuga yuko badahawe undi muhuza batazapfa bitabiriye ibiganiro ngo kuko guhuzwa na Mkapa ari ugutakaza umwanya w’ubusa.
Amashyaka adafite icyo avuze muri opozisiyo niyo akemera Mkapa nk’umuhuza. Ayo ni nka UPRONA ya Concilie Nibigira, FRODEB ya Leonce Ngendakumana, FNL ya Jack Bigirimana kimwe na FNL ya Agathon Rwasa.
!
Ibyo abo bo muri CNARED bavuga mukwanga ubuhuza bwa Mkapa birumvikana ariko n’ibyo Mukapa yavugiye Bujumbura hari ukuntu byumvikana, kandi bishobora kuba bitanasobanuye yuko abogamiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Nk’uko Niyonkuru abivuga ni amakosa Mkapa kuba yaravuze ngo abatemera ubutegetsi bwa Nkurunziza ngo ntabwo bakomeye mu mutwe. Ariko icyo uwo mugabo wigeze kuyobora Tanzania yashakaga kugaragaza n’uko Nkurunziza wamwera cyangwa utamwemera niwe utegeka u Burundi, kabone n’aho ubwo butegetsi yaba yarabugezeho abwibye !
Bamwe mu barwanya Nkurunziza nka Rajabu Hussein wigeze kuba Perezida wa CNDD-FDD babona umuti wakabaye gukoresha imbaraga za gisirikare bagakuraho ubutegetsi bwe.
Benjamin Mkapa
Uko bigaragara n’iko izo mbaraga batazifite, bikaba rero bisaba gushyikirana kandi bagashyikirana bazi neza yuko Nkurunziza ariwe utegeka u Burundi kuko naho hashyirwaho undi muhuza utari Mkapa uko niko kuri ! Abarwanya ubwo butegetsi mu Burundi bashatse bakwihanganira Mkapa ku n’undi washyirwaho azaza avuga yuko Nkurunziza ariwe Perezida w’igihugu !
Casmiry Kayumba