• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Editorial 17 Jan 2017 Mu Mahanga

Abahuzabikorwa b’Urwego rwunganira akarere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ- DASSO) mu karere ka Nyamagabe basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha, nka bumwe mu buryo butuma umutekano ukomeza kubungabungwa no gusigasirwa.

Ibi babikanguriwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye mu cyumweru gishize ku itariki 14 Mutarama; akaba yarabereye ku cyicaro cya Polisi muri aka karere kiri mu murenge wa Gasaka.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abasaga 30.Yateguwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere; akaba yari agamije kongerera ubumenyi abagize uru rwego mu bijyanye no gukumira ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Francois Segakware yababwiye ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingezi mu gutahura no gukumira ibyaha; kandi yongeraho ko iyo mikorere n’imikoranire bituma abakekwaho kubikora bafatwa vuba.

Yagize ati, “Kubungabunga umutekano bivuga mbere na mbere gukumira icyawuhungabanya aho kiva kikagera. Kugira ngo ibyo bigerweho, hagomba kumenyekana ibishobora kuwuhungabanya, gusesengura amakuru abyerekeye, kuyahanahana ku gihe n’izindi nzego zibishinzwe; hanyuma hagakurikiraho gufatanya kugikumira no gufata ukekwaho cyangwa abakekwaho kugikora.”

SP Segakware yasabye abagize uru rwego gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, ubunyangamugayo, n’imikoranire myiza n’izindi nzego; aha akaba yarabibukije ko inzego zose zibereyeho kuzuzanya kuko zose zigamije iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Yabasabye kandi guha serivisi nziza ababagana no kubahiriza amategeko abagenga mu murimo; birinda ruswa n’indi myitwarire mibi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yagarutse ku kamaro ko gukora neza raporo agira ati,”Iyo ikozwe neza, kandi ikagezwa ku nzego zibishinzwe ku gihe bituma zifata ingamba zo gukumira icyahungabanya ituze rya rubanda.

Yabasabye kuzirikana no kwita ku nshingano zabo nk’uko ziteganywa n’Itegeko No 26/2013 ryo ku wa 10/05/2013 rishyiraho Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.

-5420.jpg

Mu izina rya bagenzi be, Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe, Nsabimana Joseph yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye; kandi asaba bagenzi be kuzikurikiza.

RNP

2017-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Editorial 06 Apr 2016
Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Editorial 06 Sep 2023
Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Editorial 08 May 2016
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Editorial 24 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal
Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Editorial 19 Jan 2018
Nyuma yaho Amavubi U23 asezerewe na Mali U23 yageze mu Rwanda, AS Kigali na Kiyovu SC mu makipe yitwaye neza ubwo hakinwaga umunsi wa 7
Amakuru

Nyuma yaho Amavubi U23 asezerewe na Mali U23 yageze mu Rwanda, AS Kigali na Kiyovu SC mu makipe yitwaye neza ubwo hakinwaga umunsi wa 7

Editorial 31 Oct 2022
Rwanda: Amafaranga  ashyirwa mu buzima yatumye kuramba biva ku myaka 50
UBUKUNGU

Rwanda: Amafaranga ashyirwa mu buzima yatumye kuramba biva ku myaka 50

Editorial 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru