• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2017 Mu Mahanga

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, akaba n’umwe mu bagize guverinoma, Claire Akamanzi; Senateri Dr. Richard Sezibera; Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana na Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga; Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB na Dr Usta Kaitesi umwungirije.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yabibukije ko u Rwanda rufite urugendo rurerure rwo kwiteza imbere mu buryo bwinshi n’inzego nyinshi.

Ati “Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi. Ibisigaye rero ni ukuzuza izo nshingano, twihuta, twuzuza ibyo dushinzwe neza, kugira ngo tugere ku ntego bidatinze, kandi biranashoboka ko bitanavunana cyane iyo abantu bakorera hamwe.”

Yavuze ko ibyo igihugu kimaze kugeraho bigaragaza ibishoboka mu gihe kiri imbere, abasaba kwita ku gushyira mu bikorwa icyerekezo igihugu gifite haba no mu gushaka amikoro yifashishwa mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.

Gusa yavuze ko ibintu byose bisaba ko abaturage baba bafite umutekano, kuko iyo ubuze nta na kimwe gishoboka.

Ati “Mu byo dukora byose, tugomba guha Abanyarwanda, igihugu cyacu, umutekano, ku neza no ku ngufu, kuko bibuze n’ibindi byose ntabwo byashoboka. Ariko ngira ngo uko turi hano n’ubwo tumaze uburebure bw’igihe butandukanye mu nshingano dufitiye Abanyarwanda, ngira ngo buri wese ari hano muri iyi nteko, agomba kuba azi aho tuva, aho tujya, icyifuzo, inshingano buri wese afite uko ziremereye, ibyo byose turabyumva, ntawe utabyumva n’umwe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari n’ikibazo cy’inshingano hari ubwo zigeraho zikibagirana abantu bakajya mu bindi, asaba ko ibitagenda neza “bikosorwa bidatinze.”

Ati “Ariko muri ibyo byose, ikibihuza ni imiyoborere, imyifatire, imikoreshereze y’imari ijya muri ibyo byose, abayobozi uko bifata… turifuza ko byadufasha kugera kuri ibyo byifuzo byose dufitiye igihugu cyacu.”

Yavuze ko igisigaye ari urugamba rwo kugira ngo buri wese ashyire mu nshingano ibyo azi kandi yumva neza, kugira ngo inyungu zigere ku gihugu cyose.

Inama y’abaminisitiri yo kuwa 9 Ukuboza 2016 niyo yemeje Mutangana nk’Umushinjacyaha Mukuru, asimbuye Richard Muhumuza wagizwe Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga, bakabanza kwemezwa na Sena.

Naho Inama y’abaminisitiri yo kuwa kuwa 3 Gashyantare yo niyo yemeje Prof Shyaka na Dr Kaitesi nk’abayobozi ba RGB, mu gihe Dr Richard Sezibera wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatowe kuwa 1 Ukuboza nk’umusenateri uhagarariye Intara y’Amajyepfo, asimbuye Jean Dieu Mucyo witabye Imana.

-5683.jpg

Perezida Kagame

-5685.jpg

Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Mme we nawe ari mubayobozi barahiriye inshingano

-5684.jpg

Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB, akaba n’umwe mu bagize guverinoma, Senateri Dr. Richard Sezibera, Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga n’ Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana.

2017-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Ubwanditsi 18 Nov 2016
POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0

POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2016
Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Ubwanditsi 10 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi
HIRYA NO HINO

Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite
ITOHOZA

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Ubwanditsi 18 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru