Perezida Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi, World Economic Forum i Davos mu Busuwisi, yatangiye kuri uyu wa 17 ikazasozwa kuwa 20 Mutarama 2017.
Iyi nama ibere i Davos ikoraniyemo Abayobozi bakomeye batandukanye bagera ku 3000, barimo abakuru b’ibihugu, abayobora ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye ku Isi, ba Minisitiri b’imari, abanyamabanki n’abandi bakomeye, bazagenda baganira ku « miyoborere ikwiye » mu minsi ine iyi nama izamara.
Mu bitabiriye iyi nama harimo Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Christine Lagarde ; Umuyobozi w’ikigo gicukura peteroli, Saudi Aramco, Khalid A. Al-Falih ; Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Facebook, Sheryl Sandberg ; Visi Perezida wa Amerika, Joe Biden; Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Burayi, Benoît Cœuré ; Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping ; Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May; abaherwe nka Jack Ma, Bill Gates, Aliko Dangote, n’ibyamamare Nico Rosberg, Matt Damon na Forest Whitaker,
Iyi nama kandi iritabirwa n’umuhanzi Shakira uzaba ari gushaka ubufasha muri gahunda yise ‘Barefoot Foundation’ igamije gufasha abana batorohewe n’ubuzima binyuze mu burezi. Azaba ateye mu kirenge cy’abahanzi bagenzi be Will.i.am na Bono nabo bayitabiriye.
WEF 2017 igizwe n’ibyiciro bitandukanye harimo ibizagenda bibera mu muhezo bigenewe abayobozi b’ibihugu n’abandi bantu bakomeye.
Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro i Davos
Ingengabihe yayo yerekana ko Perezida Kagame ari mu bazatanga ikiganiro kuwa 19 Mutarama saa tanu n’iminota 45 ku isaha ya Davos ni ukuvuga 12:45’ ku isaha y’i Kigali, harebwa uburyo ikoranabuhanga rishobora gufungurira amarembo abenegihugu kuko hari ubwo usanga ibihugu byita ku bikorwa remezo by’ikoranabuhanga kurusha n’ubumenyi bw’abarikoresha.
Ni ikiganiro Perezida Kagame azatanga hamwe n’Umuyobozi mukuru wa Banki ya mbere nini mu Burusiya ya Sberbank witwa Herman Gref ; Umuyobozi mukuru wa BT Group yo mu Bwongereza, Gavin Patterson ; Minisitiri w’Intebe wa Portugal António Santos da Costa ; Umunyamabanga mukuru w’umuryango OECD, Angel Gurría na Doris Leuthard, umwe mu bagize guverinoma y’u Busuwisi.
Iyi nama ngarukamwaka ya ‘World Economic Forum’ ni imwe mu zikomeye ku Isi ziga ku bukungu n’ihinduka ry’imibereho y’abayituye, uyu mwaka abayobozi bakaba bakoraniye i Davos mu gace muri iki gihe karimo urubura rukomeye.
Perezida Paul Kagame yitabiriye WEF ku rwego rw’Isi yabereye i Davos mu Busuwisi mu ntangiriro z’umwaka 2017