Kizito Musabyimana ni Umunyarwanda uba muri Canada, wavuye mu mu Rwanda arokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabanje kuba muri Kenya mbere yo kwimukira Toronto muri Canada.
Ageze muri Canada, we na bagenzi be bamwe, bigira inama yo kwibagirwa u Rwanda burundu ndetse no kudakurikira amakuru y’ibihabera.
Kwiyemeza kutazongera kwita ku Rwanda ariko ntibikuraho kurutekereza.
Reka rero kurutekereza bizamubyarire uburwayi bwa Tauma! Iyo yatekerezaga u Rwanda cyangwa akibuka ibya Jenoside,, yagiraga iseseme cyane akaruka, ibiryo bikamunanire, akabura ibitotsi, agakizwa n’inzoga nyinshi cyangwa agatabi ko ku mugongo w’ingona! Ubwo burwayi yabumazemo imyaka itanu!
Urugendo rurerure rwo kwivura
Kizito, yaje gufata icyemezo cyo gukora urugendo rurerure rwo kwivura. Ava Toronto n’ amaguru aho ageze agerageza kuvuga ku Rwanda n’ibyamubayeho noneho ashize amanga, avuga ko ari umuyarwanda.
Muri urwo rugendo ntiyanywaga inzoga cyangwa itabi, kandi itangazamakuru rimukurikirana, maze agera Montreal nyuma y’iminsi 17.
Kuva ubwo ya seseme iragenda, gushakira appetit n’ibitotsi mu biyobyabwenge birashira, ahinduka umuntu mushya, umuntu w’umunyarwanda kandi.
Kizito Musabyimana ubu yagarutse mu Rwanda
Kuva muri 1994, nyuma y’imyaka 22, ubu Kizito yagarutse mu Rwanda, ubwo yasuraga ibiro bya rushyashya.net twaraganiriye atubwira ibyamubayeho n’uko yaje gukira. Arimo kuzenguraka u Rwanda akora Docuentary film y’uko arusanze, iyi Docuentary ngo izongerwa ku yakozwe ku rugendo rwe rw’amaguru kuva Montreal –Toronto.
Kizito Musabyimana
Iyo Documentary film izakinirwa mu Rwanda no muri Canada, izafasha abandi banyarwanda baheranywe na Trauma nk’iyo yari arwaye, bahereye ku rugero rwe.
Kizito, arahamagarira abandi bagezi be kumusanga, ngo bafatanye gutera inkunga yo kuvura ibikomere batewe na Jenoside, bakongera kugarurira agatima u Rwanda, bagakunda iwabo kandi ntihabatere ipfunwe, kuko bahari kandi umuti bahisemo wo kwivurisha siwo.
Cyiza D.