Perezida Paul Kagame ejo ku munsi wambere muri Village Urugwiro, yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi batandatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, baturutse mu bihugu bisanzwe ari abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Itangazo dukesha ibiro bya Perezidanse ya Repubulika rivuga ko abo badipolomate barimo Ambasaderi Youssef Imani wa Morocco, Therese Samaria wa Namibia, Jenny Ohlson wa Suède, Abdulah Mohammed wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sara Hradecky wa Canada na Kim Eung-Joong wa Korea y’Epfo.
Nyuma yo kwakira impapuro z’aba badipolomate, Perezida Kagame yakiriye intumwa z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga zisaga 60 abashimira umubano u Rwanda rufitanye n’ibihugu bahagarariye, barimo abakorera imbere mu gihugu n’abafite icyicaro ahandi, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre.
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku intumwa z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga zisaga 60
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame muri Kigali Convention Centre
Yagize ati “Ndagira ngo mbifurize umwaka mushya, imiryango yanyu n’ibihugu cyangwa imiryango muhagarariye. Ndifuza no kubashimira ku ruhare rukomeye mugira mu kunoza umubano wacu kimwe n’ubufatanye dufite mu iterambere, ishoramari n’ubucuruzi.”
Perezida Kagame yavuze ko iterambere rigaragara mu Rwanda ari umusaruro wa politiki nziza yubakiye ku Banyarwanda bakorana umuhate bafatanyije n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga, kandi biteguye gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho no gukomeza guteza imbere imibereho yabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko umwaka ushize wa 2016 wabaye mwiza mu bya dipolomasi ku Rwanda, aho rwakiriye inama mpuzamahanga zikomeye n’amabaruwa 28 n’intumwa z’ibihugu n’imiryango zasabaga gukorera mu Rwanda.
Ambasaderi Ambasaderi Youssef Imani wa Maroc yakiriwe nyuma y’uruzinduko rw’Umwami Mohammed VI wasuye u Rwanda mu Ukwakira 2016, hagasinywa amasezerano menshi arimo ajyanye no kubaka inzu ziciriritse, ishoramari muri Cogebanque n’indi mishinga itandukanye, bijyanirana no gufungura ambasade yayo mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Suède wo watangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu ibihugu byombi bikaba bifatanya mu nzego zirimo kwimakaza imiyoborere myiza, umurimo ubyara umusaruro, kurengera ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ikirere, uburezi muri za Kaminuza n’amashuri makuru ndetse no mu bushakashatsi.
Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo wo ahanini ugaruka mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kibinyujije mu Kigo cya Korea gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA). Hari n’umushinga wo mu gusakaza internet ya 4G LTE mu gihugu, binyuze mu kigo cya Korea Telecom (KT) Rwanda Networks cyahoze cyitwa Olleh Rwanda Networks, aho guverinoma y’u Rwanda ifitemo imigabane ya 49%, Korea Telecom ikagira 51%.