Kuva kuri uyu wagatanu Evode Imena wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda, aho akurikiranyweho gutanga ibyangombwa akoresheje itonesha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko akurikiranweho kuba mu mirimo yari ashinzwe yaragiye atanga ibyangombwa bikagaragara ko harimo icyenewabo n’itonesha n’ubucuti.” Amakuru yatugezeho avuga ko ibi byangombwa yagiye abiha inshuti ze bene wabo ndetse harimo n’Abarabu.
ACP Badege akomeza avuga ko bakiri mu iperereza ry’ibanze ngo hamenyekane amakuru arambuye mbere y’uko idosiye ye igezwa mu Bushinjacyaha.
Imena Evode ni muntu ki ?
Yavukiye i Burundi ahitwa Shatanya – Gitega; avuka tariki ya 10 Ukwakira 1985.
Yabyawe na Evariste Ntawuyirusha na Donatilla Yampurije.
Ni Umugabo wubatse, yashakanye na Janviere Imena bafitanye umwana umwe.
Yigiye amashuri yisumbuye mu Byimana (Ruhango) na Kigeme (Gikongoro), naho Kaminuza ayigira mu gihugu cya Maroc.
Afite Ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere.
Yigiye muri Kaminuza ya Chouaib Doukkali iri mu mujyi wa El Jadida ndetse afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza nayo yavanye muri Maroc muri Metalogenie.
Akirangiza kwiga amashuri ye; yahise abona akazi muri Ministeri y’umutungo kamere mu kigo cya Mine na Geologie (akazi yatangiye mu mwaka 2009).
Yavuye muri icyo kigo agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umwanya yahawe na Perezida Paul Kagame muri Gashyantare 2013.
Evode Imena