• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bisi zizibagiza Agahinda n’ Imikorere mibi ya ONATRACOM ziratangira kujya mu byaro

Bisi zizibagiza Agahinda n’ Imikorere mibi ya ONATRACOM ziratangira kujya mu byaro

Editorial 06 Feb 2017 Mu Mahanga

Guhera kuri uyu wa Kabiri bisi 20 nshya zasimbuye izahoze ari iza ONATRACOM ziratangira kwerekeza mu bice by’icyaro aho leta ivuga ko iri zina rigiye kwibagirana kandi rikwiriye kujyana n’imikorere mibi.

Izi bisi ni iz’ikompanyi yitwa RITCO Ltd (Rwanda Interlink Transport Company Limited) yasimbuye ikigo cya ONATRACOM cyafunzwe mu mwaka ushize kubera ibibazo cyagize by’imicungire y’imitungo zikaba zaratumijwe ari 165 zizagera i Kigali mu byiciro.

Icyiciro cya mbere kigizwe na bisi 50 zarakozwe aho 20 zashyikirijwe u Rwanda naho 30 zikaba zikiri mu nzira aho zitezwe gushyika mu Rwanda bidatinze.

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gahyantare 2017 batangiza ibikorwa by’iyi kompanyi, Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Ritco, Muhizi Robert avuga ko bateganya gushora miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda ngo bakemure ikibazo cy’ubwikorezi kimaze igihe cyarananiranye mu bice by’icyaro.

Yagize ati “Serivisi z’ubwikorezi zifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kandi turabona Ritco ifite ubushobozi kuko ubushake bw’abanyamigabane muri iyi gahunda buduha icyizere ko noneho Ritco yaje gukora yunguka.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Dr, Nzahabwanimana Alexis avuga ko leta yamaze igihe kinini mu bibazo n’ibisubizo bitashobokaga kubera ONATRACOM yari itagishobora no kwihaza ubwayo kubera imikorere n’imyumvire avuga ko itari ikwiye kuranga buri wese ukorera leta.

Yagize ati “Dukora iyi gahunda twatekereje guhindura imitekerereze n’imiyoberere y’uru rwego. Hano habaga ikibazo cyo kuvuga ngo ibi ni ibya leta ugasanga imodoka igize ikibazo bagakuramo icyuma bakagishyira mu yindi zikagenda zigabanuka gutyo kugeza zibaye nke.”

-5665.jpg

Akomeza avuga ko izi bisi nshya zitezweho gukora zunguka ngo zibyare izindi bityo asaba akozi kugira ubunyamwuga mu kazi kandi bakazifata nk’izabo, anongeraho ko ashima cyane iki kigo kuko mu meza 7 kimaze gikora cyafashe neza ibikoresho cyasanze mu cyahoze ari ONATRACOM.

Ritco yasanze hari bisi 22 zigikora n’izindi 30 zo mu bwoko bwa coaster ari yakoreshaga kandi ngo zayifashije kwishyura imisoro ndetse inizigamira 20%.

Ubugenzuzi bwakozwe n’ikigo Ernest & Young mu 2012 bwagaragaje ko ONATRACOM itujuje inshingano zayo mu gutanga serivisi ku baturage no kwinjiza amafaranga, kubera ko ngo hari ikibazo mu miyoborere, ari byo byatumye hashingwa RITCO Ltd.

2017-02-06
Editorial

IZINDI NKURU

Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Editorial 01 Oct 2017
Ubwoba ni bwose mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Lusenda

Ubwoba ni bwose mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Lusenda

Editorial 04 Dec 2018
Perezida Museveni yikomye abaturage bamara igihe kinini mu masengesho aho kukimara bakora

Perezida Museveni yikomye abaturage bamara igihe kinini mu masengesho aho kukimara bakora

Editorial 09 Oct 2017
Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Editorial 06 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire
POLITIKI

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Editorial 20 Dec 2018
AGASHYA!Umusore yisatse impeta arayibura ubwo yaragiye kuyambika umukunzi we amusaba ko bashyingirana[AMAFOTO]
SHOWBIZ

AGASHYA!Umusore yisatse impeta arayibura ubwo yaragiye kuyambika umukunzi we amusaba ko bashyingirana[AMAFOTO]

Editorial 15 Jun 2018
Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano
Mu Mahanga

Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Editorial 01 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru