Guhera kuri uyu wa Kabiri bisi 20 nshya zasimbuye izahoze ari iza ONATRACOM ziratangira kwerekeza mu bice by’icyaro aho leta ivuga ko iri zina rigiye kwibagirana kandi rikwiriye kujyana n’imikorere mibi.
Izi bisi ni iz’ikompanyi yitwa RITCO Ltd (Rwanda Interlink Transport Company Limited) yasimbuye ikigo cya ONATRACOM cyafunzwe mu mwaka ushize kubera ibibazo cyagize by’imicungire y’imitungo zikaba zaratumijwe ari 165 zizagera i Kigali mu byiciro.
Icyiciro cya mbere kigizwe na bisi 50 zarakozwe aho 20 zashyikirijwe u Rwanda naho 30 zikaba zikiri mu nzira aho zitezwe gushyika mu Rwanda bidatinze.
Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gahyantare 2017 batangiza ibikorwa by’iyi kompanyi, Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Ritco, Muhizi Robert avuga ko bateganya gushora miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda ngo bakemure ikibazo cy’ubwikorezi kimaze igihe cyarananiranye mu bice by’icyaro.
Yagize ati “Serivisi z’ubwikorezi zifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kandi turabona Ritco ifite ubushobozi kuko ubushake bw’abanyamigabane muri iyi gahunda buduha icyizere ko noneho Ritco yaje gukora yunguka.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Dr, Nzahabwanimana Alexis avuga ko leta yamaze igihe kinini mu bibazo n’ibisubizo bitashobokaga kubera ONATRACOM yari itagishobora no kwihaza ubwayo kubera imikorere n’imyumvire avuga ko itari ikwiye kuranga buri wese ukorera leta.
Yagize ati “Dukora iyi gahunda twatekereje guhindura imitekerereze n’imiyoberere y’uru rwego. Hano habaga ikibazo cyo kuvuga ngo ibi ni ibya leta ugasanga imodoka igize ikibazo bagakuramo icyuma bakagishyira mu yindi zikagenda zigabanuka gutyo kugeza zibaye nke.”
Akomeza avuga ko izi bisi nshya zitezweho gukora zunguka ngo zibyare izindi bityo asaba akozi kugira ubunyamwuga mu kazi kandi bakazifata nk’izabo, anongeraho ko ashima cyane iki kigo kuko mu meza 7 kimaze gikora cyafashe neza ibikoresho cyasanze mu cyahoze ari ONATRACOM.
Ritco yasanze hari bisi 22 zigikora n’izindi 30 zo mu bwoko bwa coaster ari yakoreshaga kandi ngo zayifashije kwishyura imisoro ndetse inizigamira 20%.
Ubugenzuzi bwakozwe n’ikigo Ernest & Young mu 2012 bwagaragaje ko ONATRACOM itujuje inshingano zayo mu gutanga serivisi ku baturage no kwinjiza amafaranga, kubera ko ngo hari ikibazo mu miyoborere, ari byo byatumye hashingwa RITCO Ltd.