Perezida Paul Kagame yanenze inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyagatare, uburyo zitinda gukemura ibibazo abaturage baba bazigaragarije.
Ubwo yasuraga aka Karere akaganira n’abaturage mu Murenge wa Matimba kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2017, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo by’abaturage bitegereza igihe kinini bidakemurwa.
Kimwe mu bibazo yabajijwe n’umuturage witwa Bariyanga wo mu Murenge wa Rwimiyaga ni ikijyanye n’uko yahaye ubuyobozi ubutaka bwo kubakaho ishuri ariko imyaka ibiri ikaba ishize atarahabwa ibyo yari yemerewe.
Bariyanga yagize ati “Twiyemeje kwiyubakira amashuri bansaba kubaha ubutaka bakampa ubundi. Narabikoze ariko hashize igihe kinini bidakemurwa.”
Ubwo Perezida Kagame yabazaga Meya w’aka Karere Mupenzi George impamvu bidakemurwa, yavuze ko ubutaka bwabonetse ndetse agiye kubuhabwa gusa ibi ntibyashimishije Umukuru w’Igihugu.
Mupenzi yagize ati ‘iki kibazo turakizi, abaturage biyemeje kubaka ikigo cy’ amashuri ubwabo baraganira, noneho uyu mugabo yemera kubaha ubutaka, icyo twakoze twagombaga kumuha ubutaka busimbura bwa bundi ariko ntiturabumuha, ariko bwarabonetse. ‘
Ibi bisobanuro by meya ntibyanyuze Perezida Kagame, kuko yavuze ko ibi atari byo. Yagize ati’ ibyo ntabwo arib yo, ko ibyo mwamusabye byose yabyemeye, kuki ari mwe mwabategushye, ntabwo aribyo meya, ibi ni ibibazo abayobozi mwagombye kuba mukemura, haruhanyije ko icyo mwashakaga umuntu yari yakibahaye, impamvu bitakozwe ni iyihe? Iki kibazo gikemuke vuba. ‘
Yunzemo ati’ Iki cyumweru iki kibazo kizabe cyakemutse, uru ni urugero rumwe rw’ibindi bibazo bitegereza umunsi nk’uyu, ntabwo mbona impamvu ituma ikibazo kiva muri 2015 kugeza uyu munsi. ‘
Perezida Kagame yasabye abayobozi kutajya baheza abaturage mu gihirahiro kugeza ubwo ibibazo birinda kumutegereza kandi ari ibibazo byoroshye.
Perezida Kagame yanasuye hoteli ya Epic irimo kubakwa mu Mujyi wa Nyagatare, uruganda rw’amakaro n’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ahitwa Kagitumba.
Perezida Kagame n’Abayobozi muri Nyagatare