Abanyeshuri umunani b’abakobwa biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mpanga mu Karere ka Kirehe bafashwe n’indwara bakajyanwa mu bitaro igitaraganya kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017.
Aba banyeshuri bari bafite imyitwarire idasanzwe irimo kwiruka no gukubita bagenzi babo bisa n’aho bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, Dr Ngamije Patient yavuze ko bakimara kubakira babaganirije hamwe n’ababyeyi babo kuko bari bafite ihungabana ubu bakaba bameze neza ku buryo ejo bazabasezerera.
Yahakanye amakuru yavugaga ko bari bafite imyitwarire nk’iy’abarwayi bo mu mutwe, ko biyamburaga imyenda, avuga ko birukaga bifitanye isano n’ihungabana.
Ati “Nta kidasanzwe, ni ibintu byoroshye. Twaganiriye na bo n’ababyeyi babo, tuzabasezera ejo nta kibazo bafite. Ni ihungabana bari bafite. Muri rusange nta kibazo gihari, nta burwayi bw’umubiri cyangwa indwara tuvura dukoresheje imiti ihari. Bagaragazaga ibimenyetso by’ihungabana.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick yatangaje ko aba banyeshuri bitaweho bigizwemo uruhare n’abajyanama mu by’ihungabana bakorera kuva ku rwego rwa buri kigo nderabuzima kugeza ku bitaro.
Ati “Icyabiteye ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bari kubikurikirana. Ikigaragara ni uko ari ibintu bagiye bumva, ni abana bato amagambo bumvise ni yo yatumye bahungabana.Nyuma yo kwitabwaho ejo bazasezererwa.”
Kugeza ubu ariko ntiharamenyekana impamvu nyirizina yaba yatumye aba banyeshuri bahungabana.
Twagerageje guhamagara umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ntibyadukundira kuko telefone ye itari iri ku murongo.
Ubwo twavuganaga n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yadutangarije ko amakuru y’abo banyeshuri atarayamenya.