• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Editorial 21 Feb 2017 ITOHOZA

Rukerantare Albert w’imyaka 49 y’amavuko ni umugabo wahoze ari intasi ku butegetsi bwa Habyarimana; yamaze imyaka irenga 20 ari impunzi mu Bubiligi aho yanengaga Leta y’u Rwanda iriho gusa kera kabaye aherutse kugaruka mu gihugu aho yavuze ko nta mpamvu ifatika yatuma inengwa.

Uyu mugabo w’abana batatu wakoze mu nzego z’ubutasi mu gihe cya Perezida Habyarimana Juvenal, avuga ko yari mu ruhande rw’abanenga Leta y’Ubumwe, akayifata nk’iniga itangazamakuru, idatanga ubwisanzure mu kugaragaza icyo umuntu atekereza ndetse no muri politiki, ariko ubwo yageraga mu Rwanda yabonye isura itandukanye ubwo yitabiraga Inama y’Umushyikirano iheruka.

Yagize ati “Ibintu twakomeje kunenga Leta y’u Rwanda ko nta bwisanzure buhari, haba muri politiki, haba mu itangazamakuru, haba mu kuvuga, nyamara muri iyo nama twarimo nabonye ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda bagaragaza ikibari ku mutima, kandi kikakirwa neza pe. Nabonye aho abaturage baganira cyangwa bavuga, bakabaza ikibazo, bakarega inzego z’ubuyobozi mu gihe zitatunganyije inshingano zazo, kandi ukabona ikibazo gifashwe n’amaboko yombi kugira ngo cyigwe kibone igisubizo.”

Akomeza avuga kandi ko yabonye Inama y’Umushyikirano itumirwamo abantu b’ingeri zose, abaturage hirya no hino bagatanga ibitekerezo biganisha ku iterambere.

Isesengura ry’uyu mugabo ku banenga Leta y’u Rwanda, agaruka ku kuvuga ko bishingiye no ku kinyoma cyihishe inyuma y’impamvu z’ibibatera.

Ati “Hari ushobora kuba afite ibyo yikeka, hari ushobora kuba afite ibyo yishinja cyangwa se anashinjwa, ariko agashaka ko mugenzi we amufasha kwikorera uwo musaraba, kandi ntamubere imfura ngo anamubwize ukuri ati ‘njyewe ndugarijwe kubera impamvu izi n’izi’, bwacya mu gitondo bigahinduka impamvu za politiki, hakaba ababigendamo buhumyi batabizi.”

Rukerantare avuga ko igihugu yongeye kugeramo, yagisanganye umutekano ku buryo bugaragara. Kandi yanakiriwe na nyina, asanga ameze neza amuzimanira ibitonore n’ibihaza.

Byongeye yashimishijwe no kubona iterambere rigenda rigerwaho haba mu bikorwaremezo n’ibindi, nk’uko yabyiboneye mu Mujyi wa Kigali unarangwa n’isuku.

Uretse ibyo, Rukerantare avuga ku guharanira iterambere yashimishijwe cyane no kuba atari intero y’abanyapolitiki gusa, yageze no mu byaro asanga abaturage ubwabo bashyize imbaraga mu kuriharanira, bikanumvikana mu biganiro byabo.

Ibihuha byangisha Abanyarwanda Leta y’u Rwanda bigenda bikwirakwizwa nk’uko bamwe iyo batahutse babitangiramo ubuhamya. Nka Lorrys Munderere, rwiyemezamirimo w’umunyarwanda utuye mu Bubiligi, akaba na mwishywa wa Bagosora, yagaragaje ko hari abakura umutima, bamwe bakumva ko barugezemo bagirirwa nabi.

-5754.jpg

Lorrys Munderere mwishywa wa Col. Bagosora

-5755.jpg

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yamwijeje ko leta y’u Rwanda ifasha buri wese

We ku giti cye yavuze ko yari yarabwiwe ko mu gihe azagera mu Rwanda, hari umusirikare ukomeye uzahita amwica, gusa ngo yatunguwe n’uburyo yakiriwe agafashwa umunota ku wundi n’abo yari yarabwiwe ko bazamwica.

-5753.jpg

Rukerantare Albert wahoze anenga Leta y’Ubumwe ariko ubu akaba yarisubiyeho

Source: Igihe.com

2017-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe  umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

Editorial 10 Apr 2018
Mbanda  yahaye ‘ Gasopo’  Amashyaka yiyita  Opposition  harimo  na RNC

Mbanda yahaye ‘ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Editorial 26 May 2017
Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Editorial 15 Aug 2019
Ibihugu bitandukanye biraburira  abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda  kubera icyorezo cya Ebola  cyageze muri Uganda

Ibihugu bitandukanye biraburira abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda kubera icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda

Editorial 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi
Amakuru

Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Editorial 29 Jul 2021
Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose
IKORANABUHANGA

Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Editorial 31 Oct 2018
NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo
Mu Rwanda

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

Editorial 02 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru