Rukerantare Albert w’imyaka 49 y’amavuko ni umugabo wahoze ari intasi ku butegetsi bwa Habyarimana; yamaze imyaka irenga 20 ari impunzi mu Bubiligi aho yanengaga Leta y’u Rwanda iriho gusa kera kabaye aherutse kugaruka mu gihugu aho yavuze ko nta mpamvu ifatika yatuma inengwa.
Uyu mugabo w’abana batatu wakoze mu nzego z’ubutasi mu gihe cya Perezida Habyarimana Juvenal, avuga ko yari mu ruhande rw’abanenga Leta y’Ubumwe, akayifata nk’iniga itangazamakuru, idatanga ubwisanzure mu kugaragaza icyo umuntu atekereza ndetse no muri politiki, ariko ubwo yageraga mu Rwanda yabonye isura itandukanye ubwo yitabiraga Inama y’Umushyikirano iheruka.
Yagize ati “Ibintu twakomeje kunenga Leta y’u Rwanda ko nta bwisanzure buhari, haba muri politiki, haba mu itangazamakuru, haba mu kuvuga, nyamara muri iyo nama twarimo nabonye ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda bagaragaza ikibari ku mutima, kandi kikakirwa neza pe. Nabonye aho abaturage baganira cyangwa bavuga, bakabaza ikibazo, bakarega inzego z’ubuyobozi mu gihe zitatunganyije inshingano zazo, kandi ukabona ikibazo gifashwe n’amaboko yombi kugira ngo cyigwe kibone igisubizo.”
Akomeza avuga kandi ko yabonye Inama y’Umushyikirano itumirwamo abantu b’ingeri zose, abaturage hirya no hino bagatanga ibitekerezo biganisha ku iterambere.
Isesengura ry’uyu mugabo ku banenga Leta y’u Rwanda, agaruka ku kuvuga ko bishingiye no ku kinyoma cyihishe inyuma y’impamvu z’ibibatera.
Ati “Hari ushobora kuba afite ibyo yikeka, hari ushobora kuba afite ibyo yishinja cyangwa se anashinjwa, ariko agashaka ko mugenzi we amufasha kwikorera uwo musaraba, kandi ntamubere imfura ngo anamubwize ukuri ati ‘njyewe ndugarijwe kubera impamvu izi n’izi’, bwacya mu gitondo bigahinduka impamvu za politiki, hakaba ababigendamo buhumyi batabizi.”
Rukerantare avuga ko igihugu yongeye kugeramo, yagisanganye umutekano ku buryo bugaragara. Kandi yanakiriwe na nyina, asanga ameze neza amuzimanira ibitonore n’ibihaza.
Byongeye yashimishijwe no kubona iterambere rigenda rigerwaho haba mu bikorwaremezo n’ibindi, nk’uko yabyiboneye mu Mujyi wa Kigali unarangwa n’isuku.
Uretse ibyo, Rukerantare avuga ku guharanira iterambere yashimishijwe cyane no kuba atari intero y’abanyapolitiki gusa, yageze no mu byaro asanga abaturage ubwabo bashyize imbaraga mu kuriharanira, bikanumvikana mu biganiro byabo.
Ibihuha byangisha Abanyarwanda Leta y’u Rwanda bigenda bikwirakwizwa nk’uko bamwe iyo batahutse babitangiramo ubuhamya. Nka Lorrys Munderere, rwiyemezamirimo w’umunyarwanda utuye mu Bubiligi, akaba na mwishywa wa Bagosora, yagaragaje ko hari abakura umutima, bamwe bakumva ko barugezemo bagirirwa nabi.
Lorrys Munderere mwishywa wa Col. Bagosora
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yamwijeje ko leta y’u Rwanda ifasha buri wese
We ku giti cye yavuze ko yari yarabwiwe ko mu gihe azagera mu Rwanda, hari umusirikare ukomeye uzahita amwica, gusa ngo yatunguwe n’uburyo yakiriwe agafashwa umunota ku wundi n’abo yari yarabwiwe ko bazamwica.
Rukerantare Albert wahoze anenga Leta y’Ubumwe ariko ubu akaba yarisubiyeho
Source: Igihe.com