Ubwo hizihizwaga icyunamo cya jenoside ku ncuro ya mbere muri Mata 1995, Perezida Paul Kagame yavuze ko leta y’igihugu cy’Ubufaransa igomba kuzasaba imbabazi u Rwanda kubera uruhare rwayo muri Jenoside.
Mu buzima hari ihame rigira riti : « Iyo inshuti yawe ikundanye n’umwanzi wawe, iyo nshuti nayo ihita ihinduka umwanzi wawe »! Abafaransa n’abarwanya u Rwanda nka Kayumba Nyamwasa ni abanzi b’u Rwanda ; niba Museveni abaye inshuti z’abo banzi ibyo bizitwa iki ?
Mugice kimwe cy’inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru “The Ugandan ” cyandikirwa muri Uganda cyashyize ahagaraga uyu munsi , Saturday, February 18, 2017 iragira iti :
“The recruits are said to be at least 400 and being trained in the forest by several French Armed Forces’ Land Army (French: Armée de terre [aʀme də tɛʀ]) and that they were instructed in the use of weapons including assault rifles and rocket-propelled grenades. The report said that the recruits were transported from the Rwanda border with an unarmed military escort and that the combatants “reported that their ultimate goal was to remove Rwandan President Paul Kagame from power.””
Ibi abanyamakuru bo muri Uganda bakaba babyanditse bifashishije inyandiko yasohotse kuri Rushyashya.net “Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda” n’ubwo umugambi w’abanzi b’u Rwanda waba ukomeje gutahurwa ntakibazo kiragaraga u Rwanda rufitanye na Uganda kuko umubano w’ibihugu byombi uracyari ” ntamakemwa”.
Ariko inzika y’ ingabo zombi muri Congo mu ntambara zirenga 2 zabereye i Kisangani nayo ikomeje kugarukwaho n’ibinyamakuru byandikirwa muri Uganda byagize icyo bivuga kunyandiko yacu y’uyu munsi, bigira biti : iyo nzika iracyanuka.
Uganda yakomeje guha inzira bamwe mu barwanya u Rwanda bagahunga u Rwanda ,bakanyura muri Uganda bakajya mu bindi bihugu kurwanya u Rwanda; ibyo ariko u Rwanda rwakomeje kubyihanganira rukomeza gushaka umubano uko bwije n’ uko bucyeye, kuburyo ibi bibazo bitakomye mu nkokora umubano mwiza w’ibihugu byombi bisanzwe ari ibivandimwe kumpande zombi.
Nubwo intambara y’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda yaba imaze igihe kirekire, ariko muri icyo gihe cyose Museveni ntiyigeze agaragariza u Rwanda urwango n’ubwo haba hatangiye kuza agatotsi kubera ibintu bidasobanutse biri kugaragara muri iki gihe.
Kuba abanyamerika n’abongereza bahugiye mu bibazo bya Politiki biri mu bihugu byabo, byatumye Uganda isigara mu bwigunge, cyane ko n’abayobozi bashya b’Ubwongereza n’Amerika bafite indi myumvire ku mugabane w’Afurika.
Museveni abanye neza n’Abafaransa mu rwego rw’ubukungu n’igisilikare, kandi Abafaransa ari abanzi b’ u Rwanda. Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?
Ntabwo Abafaransa bashobora guhara Peteroli ya Uganda bacukura kandi Museveni nawe ntiyakwitesha amaboko ya gisilikare Abafaransa bamuha. Isosiyeti y’abafaransa Total yeguriwe isoko ryo gucukura peteroli muri Uganda ariko Total ikaba yariyemeje gusubiza « Tullow oil » miliyo 900 z’amadolari kubera ko ariyo yari ifite iryo soko.
Sosiyete y’abafaransa Total ikaba yaratangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gucukura peteroli ya Uganda guhera ku italiki ya 1 Mutarama 2017. Total ikaba iteganya ko izajya icukura utugunguru twa peteroli turenga 230000 ku munsi muri Uganda, iyo peteroli ikazajya inyuzwa mu bitembo biri munsi y’ubutaka ikavomerwa hafi y’icyambu cya «Daresalamu» muri Tanzaniya. Kubera iyo peteroli ya Uganda, byatumye abafaransa barushaho gushinga ibirindiro mu karere k’ibiyaga bigari .
u Rwanda narwo rugomba kubungabunga amahoro n’ umutekano n’ ubusugire bw’Igihugu ntibwakwihanganira uwariwe wese ushuka abaturage barwo mu inyungu ze cyangwa se niz’ ubufaransa kandi ibi byose bigamije guteza umutekano mucye muri aka karere.
Ikindi giteye impungenge nigute Uganda yakwakira abanyarwanda batorezwa mu ishyamba rya Kijuru border with Kibaale and Kyenjojo districts, nkuko bivugwa, bigakorerwa mu bwisanzure muri Uganda hafi y’u Rwanda kuburyo bivugwa ko abasaga 400 baba bamaze kubona iyo myitozo ( including assault rifles and rocket-propelled grenades). Ibi n’ikibazo gikomeye.
Ikindi giteye impungenge n’uko umunyemari Rujugiro wahunze u Rwanda bizwi ko akorana n’imitwe yiterabwoba FDLR na RNC yashora imari agashinga uruganda regera kuri miliyali 200 rw’itabi mu majyaruguru ya Uganda, bivugwa ko akorana na RNC ndetse na bamwe mubakozi be bakaba bakorera Kayumba, bityo bakaba bafite n’umugambi wo kwica amatora mu Rwanda azaba muri kanama 2017.
Ubwanditsi.